Ikoranabuhanga mu ngendo: Ecofleet Solutions yatangiye kugerageza uburyo bwo kumenya aho bisi zigeze muri Kigali
Ikigo Ecofleet Solutions cyatangaje ko kigeze kure igerageza ry’uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzafasha abagenzi muri Kigali kumenya igihe nyacyo bisi igerera ku cyapa. Uyu mushinga umaze amezi atandatu utegurwa, uraganisha ku gutuma imodoka rusange ziba amahitamo ya mbere kuri buri wese.
Bisi 320 zashyizwemo 'Camera' n'ibyuma byerekana aho ziherereye
Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, yavuze ko ubu bisi 320 zikora mu mujyi wa Kigali zamaze gushyirwaho camera n’ibyuma bikurikirana amakuru yazo (GPS). Ibi bituma hamenyekana niba bisi yubahiriza igihe, umuvuduko igendaho, n’umubare w’abagenzi irimo.
Igerageza rya Rwandex na Kacyiru
Kugeza ubu, ku byapa bya Rwandex na Kacyiru, hari gukorerwa igerageza ry’utwapa (Digital Displays) twerekana:
Umubare wa bisi iri mu nzira.
Aho bisi igeze ubu.
Iminota isigaye ngo igere kuri icyo cyapa.
Kugabanya imyuka mibi n'ikoreshwa rya peteroli
Ibi bikorwa bije mu gihe Leta ikomeje gushishikariza abantu gukoresha bisi rusange kugira ngo hagabanuke umuvundo mu mihanda n'imyuka yangiza ikirere. Ibi kandi bizafasha mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli bituruka ku ntambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Urugero rushya rw’iterambere: Internet Banking mu Mirenge SACCO izatangira gukora mu Ukuboza 2026
No comments