CYBER ATTACK: Itsinda rya 'Fancy Bear' ryinjiye mu bikoresho bya Internet (Routers) hirya no hino ku Isi

 

Fancy Bear APT28 router attack April 2026 security

Itsinda rya ba rushimusi ryitwa Fancy Bear (APT 28), rihuzwa n’urwego rw’ubutasi bw’u Burusiya (GRU), ryagabye igitero simusiga cyibasiye ibikoresho bikwirakwiza internet (Routers) mu bihugu ugereranyije 120, harimo n'ibigo bya Leta muri Afurika.

Iki gitero cyibanze ku bikoresho bifite porogaramu zishaje (outdated software), aho ba rushimusi binjiraga mu igenamiterere ryabyo bakayobya imikoreshereze ya internet y’abantu (Redirecting traffic) bakabageza ku mbuga mpimbano zigamije kubiba amagambo banga (Passwords).

Ingingo z’ingenzi kuri iki gitero:

  • Ibihugu byibasiwe: Ibihugu 120, harimo abantu ibihumbi 18 n’ibigo birenga 200.

  • Afurika mu mboni: Ikigo cya Microsoft cyatangaje ko by’umwihariko hari ibigo bitatu bya Leta muri Afurika byagizweho ingaruka.

  • Uburyo bwakoreshejwe: Binjiraga muri konti z’abantu badakeneye gukoresha imibare y’umutekano (Security tokens/MFA) yoherezwa kuri telefoni, binyuze mu kuyobya amakuru ava muri Router.

Uburyo cyahagaritswe: 

Urwego rw’iperereza muri Amerika (FBI) ruri kumwe na Minisiteri y’Ubutabera, bifashishije icyemezo cy’urukiko cyabahaye uburenganzira bwo kwinjira mu bikoresho byari byibasiwe muri Amerika, maze bohereza amabwiriza yihariye asubiza igenamiterere mu buryo busanzwe (Restoring settings) banakumira ko aba ba rushimusi bakongera kugaruka.

Isesengura rya Inganjinews

Iki gitero cyerekanye ko umwanzi atari kure. Akenshi iyo tuvuga umutekano w'ikoranabuhanga, abantu bibwira ko bibasiye mudasobwa cyangwa telefoni gusa, ariko Fancy Bear yerekanye ko n'agakoresho gato kamatanyije ku rukuta (Router) gashobora kuba inzira y’umwanzi.

Kuri twe muri uyu mwaka wa 2026, kuba ibigo bya Leta muri Afurika byibasiwe birerekana ko nta gihugu na kimwe kikiri kure y’intambara z’ikoranabuhanga. Ibi biributsa buri wese ko kuvugurura porogaramu z’ibikoresho (Software Update) atari umurimbo, ahubwo ari intwaro ya mbere yo kwirinda ba rushimusi nka Fancy Bear.

Inama z’uburyo wakwirinda:

  1. Update your Router: Reba niba Router yawe ikoresha porogaramu nshya (Latest firmware).

  2. Hindura amagambo banga: Ntukoreshe amagambo banga azanwa n’igikoresho (Default passwords).

  3. Genzura imikorere: Niba ubona internet yawe ikuyobya ku mbuga utashatse, cyangwa itanga ubutumwa budasanzwe, hashobora kuba hari ikibazo.



No comments

IZIHERUKA

RUTSIRO: Ingo ziri gusenyuka kubera umuco wo ‘kuzitura’ wadukanwe n’abagore

  Abaturage bo mu isantere yo kwa Shuni, iherereye mu Kagari ka Kabujenje, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, baragaragaza impungenge ...

Powered by Blogger.