AMATEKA MASHYA: SpaceX ya Elon Musk igiye kugurisha imigabane, yiteze agaciro ka Miliyari 1.750$
Ikigo cya SpaceX, cyashinzwe n’umuherwe Elon Musk mu mwaka wa 2002, cyateye intambwe itazibagirana mu mateka y’ubucuruzi bw’isi, nyuma yo gutanga impapuro zisaba kwemererwa kugurisha imigabane yacyo ku isoko ry’imari n’imigabane (IPO).
Iki kigo cyihaye intego yo kugenerwa agaciro k’isoko kageze kuri Miliyari 1.750$, bituma kiba kimwe mu bigo bihenze cyane ku isi yose. Kugira ngo iki gikorwa kigende neza, itsinda ry’amabanki 21 akomeye ni ryo rizayobora uyu mushinga.
Guhigika Saudi Aramco mu gukusanya amafaranga
SpaceX yiteze gukusanya agera kuri Miliyari 75$ binyuze mu kugurisha iyi migabane. Ibi nibigerwaho, bizahita bihigika agahigo kari gafitwe n’ikigo cy’ubucuruzi bwa peteroli, Saudi Aramco, cyakusanyije miliyari 29$ mu mwaka wa 2019.
Mbere yo gutangira kugurisha ku mugaragaro, iki kigo kigomba gutegereza iminsi 15 kugira ngo gihabwe icyemezo n’inzego zishinzwe ubugenzuzi bw’imari.
Kuki SpaceX ikeneye amafaranga menshi ubu?
Nubwo Elon Musk yari yaravuze ko atazagurisha imigabane kugeza igihe ibyogajuru bye bizagerera ku mubumbe wa Mars, bigaragara ko hari imishinga minini cyane ikeneye inguzanyo n’ishoramari rikomeye:
Starship: Kurangiza kubaka icyogajuru kinini kurusha ibindi byose byigeze kubaho (Starship), kigamije kuzajyana abantu ku yindi mibumbe.
Data Center Satellites: Kubaka umuyoboro w’ibyogajuru bigera kuri miliyoni imwe bizaba bikora nk’ububiko bw’amakuru (Data Centers) mu isanzure.
Artificial Intelligence (AI): Kwishyura ibiguzi bihanitse bya serivisi za mudasobwa (Computing power) bikenewe mu gushyigikira ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.
Isano ya SpaceX, X (Twitter), na xAI
Muri Gashyantare 2026, SpaceX yiyeguriye ikigo cya Musk gikora ibijyanye na AI mu masezerano afite agaciro ka Miliyari 1.250$. Iki kigo kinabarizwamo urubuga nkoranyambaga rwa X, ibi bikerekana uburyo ibigo bya Musk biri kugenda binyuranya mu rwego rwo kubaka ububasha bukomeye mu ikoranabuhanga rigezweho.
Ubu SpaceX isanzwe igenzura ibyogajuru birenga ibihumbi 10 (Starlink) bifasha mu itumanaho ry’isanzure ku isi yose.
Soma: BYAKEMUTSE! Serivisi z’ubutaka ntizongera kurenza iminsi 30: Menya impinduka nshya muri NLA

No comments