John Legend yatandukanye n’umujyanama we w’imyaka 20, asinyana na Roc Nation ya Jay-Z

John Legend Roc Nation Jay-Z 2026


Umuhanzi w’icyamamare ku isi mu njyana ya R&B, John Legend, yanditse amateka mashya mu rugendo rwe rw’umuziki nyuma yo gutandukana n’umujyanama we (Manager) Ty Stiklorius bari bamaranye imyaka 20, agahita ayoboka sosiyete ikomeye ya Roc Nation yashinzwe na Jay-Z.

Ubu butumwa bwemejwe na Ty Stiklorius ubwe, wagaragaje ko imyaka 20 bakoranye yari ishingiye ku bwuzuzanye n’intego zikomeye. Uru rugendo rwasize John Legend abaye umwe mu bahanzi bubashywe ku isi, ndetse banakorana igitaramo cy’amateka i Kigali mu Rwanda muri Gashyantare 2025, cyanyuze imitima y’Abanyarwanda benshi.

Imyaka 20 ni igihe kinini: Ty Stiklorius asezera kuri Legend

Ty Stiklorius, washinze kompanyi yitwa Friends at Work afatanyije na John Legend, yagaragaje ko n’ubwo batandukanye mu by’ubujyanama bw’umuziki, bazakomeza gukorana mu mishinga y’ubucuruzi n’ibikorwa by’urukundo.

Yagize ati: “Nishimira ibyo twagezeho na John... Ubu ndishimira intambwe nshya buri wese agiye gutera, nkaba nshyikiriza inkoni y’ubujyanama Jay Brown muri Roc Nation.”

Aba bombi batangiye gukorana mu 2006, banyura mu bihe bikomeye birimo no gushinga John Legend Ventures. Stiklorius yagize uruhare rukomeye mu gutuma John Legend yegukana ibihembo 13 bya Grammy n’indirimbo zakunzwe nka "All of Me".

Kuki Roc Nation?

Kuyoboka Roc Nation bivuze ko John Legend agiye gukorana na sosiyete ihagarariye abahanzi bakomeye ku isi nka Rihanna, A$AP Rocky, na Megan Thee Stallion. Ibi bishobora guha uyu muhanzi imbaraga nshya mu kwamamaza ibihangano bye (Marketing) n’imikoranire n’abandi bahanzi bakomeye (Collaborations) Jay-Z asanzwe afiteho ijambo.

Jay Brown, umwe mu bayobozi bakomeye muri Roc Nation, ni we ugiye gufata inshingano zo kureberera inyungu z’uyu muhanzi, bitezweho kugeza John Legend ku yindi ntera mu myaka iri imbere.

Incamake kuri John Legend

  • Ibihembo: 13 Grammy Awards.

  • Indirimbo z’amateka: "All of Me", "Ordinary People", "Like I’m Going to Lose You".

  • Isano n’u Rwanda: Igitaramo cyo muri Gashyantare 2025 i Kigali.

SOMA: 

AMATEKA MASHYA: SpaceX ya Elon Musk igiye kugurisha imigabane, yiteze agaciro ka Miliyari 1.750$

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

IBIRYO BY’AMATUNGO MU KAGA: Abasenateri n’ubuyobozi bwa MINAGRI bavuze ku guhenda kw’ibiryo by’amatungo

  Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yagaragaje impungenge zikomeye ku kibazo cy’ibiryo by’amatungo bikomeje guhenda cyane ndetse n’i...

Powered by Blogger.