BYAKEMUTSE! Serivisi z’ubutaka ntizongera kurenza iminsi 30: Menya impinduka nshya muri NLA
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) cyatangaje amakuru meza ku Banyarwanda bose bakunze guhura n'imbogamizi za serivisi z’ubutaka, aho kemeje ko guhera ubu nta serivisi izajya ikererezwa kurenza iminsi 30.
Izi mpinduka zije nyuma y’uko Urugaga rw’Abapima Ubutaka mu Rwanda rwakiriye abanyamwuga bashya 305 baje kunganira abandi basanzwe mu kazi. Aba banyamwuga bashya bahawe amahugurwa n’uburenganzira budasanzwe buzajya bufasha umuturage kubona serivisi ze bitabaye ngombwa ko anyura mu nzego nyinshi nk’uko byahoze.
Gukuraho 'Code' (Itambamira): Igisubizo ku bukerereze
Kimwe mu byajyaga bituma dosiye z’ubutaka zitinda, ni ikitwa ‘Code’ cyangwa itambamira. Ibi byabaga igihe umuturage asabye serivisi, ushinzwe gupima akohereza dosiye muri NLA ariko bagasanga ubutaka bufite ikindi kibazo, serivisi igahita ihagarara.
Mbere, byasabaga ko umuturage asubira ku Irembo, akajya ku murenge cyangwa ku karere kugira ngo iyo 'code' ikurweho. Ariko ubu, abapima ubutaka (Surveyors) bahawe uburenganzira bwo:
Gukuraho iryo tambamira mu gihe bapimye ubutaka ba nyirabyo bahari kandi bemeje imbibi.
Guhita bohereza dosiye muri NLA kugira ngo yemeze iherekanya cyangwa ikosoza, badaciye mu zindi nzego.
Iminsi 30 ni ntarengwa
Umuyobozi ushinzwe gupima Ubutaka muri NLA, Akimana Yvonne, yagaragaje ko bitewe n’aya maraso mashya y’abanyamwuga biyongereye, ndetse n’uburenganzira bahawe bwo gukemura ibibazo kuri sisitemu, serivisi z’ubutaka zigomba kujya zirara zishize.
Yagize ati: "Ubu bazajya babifata bahita babitwohereza byose tubyemeze... bitazongera kurenza iminsi 30."
Ibibazo bikirimo kwigwaho
Nubwo hari byinshi byakemutse, hari ibibazo abapima ubutaka bagaragaje bikigoranye, birimo:
Gukura imihanda mu buso bw’umuturage: Iyo umuhanda unyuze mu kibanza, ubuso buragabanuka ariko umuturage agakomeza gusorera ubuso bwose. NLA yatangaje ko iyi serivisi itariho ubu, ariko bagiye kuyigaho bakareba uburyo yakorwa.
Gusubiza inyuma dosiye (Modification): Iyo dosiye yageze muri NLA ikenera guhindurwa, biracyasaba inzira ndende mu karere, ariko na byo biri mu biri gushakirwa umuti.
No comments