Igitego mu Buzima: U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga y’inzobere mu gutanga amaraso mu 2028

 


Nyuma y’imyaka 12 u Rwanda rwerekanye ubushobozi budasanzwe mu kuvura hakoreshejwe amaraso, rwongeye gutoranywa nk’igihugu kizakira inama ya 13 y’Umuryango wita ku bijyanye no gutanga amaraso muri Afurika (AfSBT). Ibi byemejwe mu nama ya 12 y’uyu muryango iri kubera muri Namibia kuva kuwa 21 kugeza kuri uyu wa 26 Werurwe 2026.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Dr. Muyombo Thomas (umunyamuziki wamamaye nka Tom Close), akaba n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RCBT-Kigali). Dr. Muyombo yashimangiye uburyo u Rwanda rwashyize imbere ikoranabuhanga rya Drones mu kugeza amaraso ku bitaro bitandukanye mu buryo bwihuse.

Imibare igaragaza intambwe yatewe mu 2024

U Rwanda rumaze kuba intangarugero mu gutanga amaraso, aho mu mwaka wa 2024 ibitaro byabonye amaraso byari bikeneye ku kigero cya 99,72%.

Dore uko amaraso yagiye atangwa mu nshuro (Udusashi 84,383):

  • Ubwoko bwa O+: Ni yo yihariye igice kinini (47,75%) kuko hatanzwe udusashi 40,291.

  • Ubwoko bwa A+: Hatanzwe udusashi 20,007.

  • Ubwoko bwa B+: Hatanzwe udusashi 15,137.

  • Ubwoko budasanzwe (Rare types): Amaraso ya AB- ni yo yatanzwe ari make cyane (0,2%) angana n'udusashi 169 gusa.

Isomo ku bagore n’abagabo mu gutanga amaraso

Imibare ya RBC igaragaza ko Abanyarwanda bagera kuri 58,688 bitanze muri uyu mwaka, ariko haracyarimo ikinyuranyo kinini hagati y'ibitsina byombi:

  • Abagabo: 72,11% (42,322)

  • Abagore: 27,89% (16,366)

Iyi nama izaba mu 2028 izaba ari amahirwe akomeye yo kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda rwaherukaga kwakira iki gikorwa mu 2016. Ni icyizere gikomeye ku muryango wa AfSBT watangiriye i Abidjan mu 1997 ugamije kuzamura urwego rw'ubuzima muri Afurika.

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.