Urukundo rwonyine ntiruhagije: Chike yagaragaje inama ikomeye nyina yamugiriye ku mugore akwiye kurongora
Umuhanzi w’icyitegererezo muri Nigeria, Chike, wamamaye mu ndirimbo nka ‘Egwu’ na ‘Running (To You)’, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza inama nyina yamugiriye ku bijyanye n’amahitamo y’umugore bazabana.
Mu kiganiro cya Podcast kizwi nka Ada’s Room, Chike yavuze ko nyina yamubwiye ko "urukundo rudahagije" mu kubaka urugo rurambye, ahubwo ko agaciro k’amikoro (Financial stability) ari inkingi ya mwamba.
"Ntukarongore umugore udafite akazi"
Chike yavuze ko nyina yamuburiye kutazigera akora ikosa ryo kurongora umukobwa utagira icyo yinjiza cyangwa ukomoka mu muryango ukennye cyane, kuko ngo bishobora kumubera umutwaro utagira iherezo.
“Mama yangiriye inama yo kudashaka umugore udafite icyo yinjiza nubwo haba hari urukundo. Yambwiye kandi kutazigera ndongora umuntu ufite umutwaro w’inshingano z’umuryango akomokamo, by’umwihariko abana b’imfura.” – Chike.
Isomo ku bagabo b’iki gihe
Uyu muhanzi yashimangiye ko mu guhitamo uwo muzabana, abagabo badakwiye kurebera gusa ku "mibonano mpuzabitsina" cyangwa uburanga, ahubwo bakwiye kureba niba uwo muntu hari icyo azaza yongera ku buzima bwabo (Value addition).
Kuri Chike, gushaka umugore ukomoka mu muryango ufite inshingano nyinshi (nk'imfura zigomba kurera barumuna bazo), bishobora gukururira umugabo umutwaro w’amikoro n’amakimbirane mu rugo rwe bishobora kwirindwa kare.
No comments