Gare ya Rusizi: Abakoresha iyi gare barataka ubwiherero "bushaje," Jali Investment yijeje amavugurura
Mu gihe mu Rwanda hashishikajwe ubukangurambaga bw’isuku mu bafite aho bahurira n’ubwikorezi bw’abagenzi, Gare ya Rusizi yongeye kugarukwaho nk’ahakeneye ubutabazi bwihuse. Abakoresha iyi gare bavuga ko ubwiherero bwayo butakijyanye n’igihe, ibi bikaba bibangamiye gahunda yo kurwanya indwara zikomoka ku mwanda.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 24 Werurwe 2026, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe “Isuku Hose Campaign” muri iyi gare, igikorwa cyari gishishikaje abamotari n’abatwara imodoka kwimakaza isuku.
Ubwiherero butajyanye n’umubare w’abantu
Mutuyimana Egide, umwe mu bakorera muri iyi gare, yagaragaje ko kwituma muri Gare ya Rusizi ari ihiribani:
“Twinjiramo tubyigana, inzira zijyanamo amazi zarazibye bisaba kudaha mu kidobo. Aho gukarabira ntabwo hahagije. Turasaba ko ubu bwiherero bwakwitabwaho kuko bushaje.”
Na ho Nyirabashyitsi Peruth, umwe mu bagore batwara abagenzi kuri moto muri Rusizi, yavuze ko ubu bukangurambaga bwashyizeho akadomo ku kudohoka ku isuku ya Casque n'imyambaro y'abamotari.
Inyigo yo kuvugurura gare igeze kure
Shyaka David, ushinzwe amategeko mu kigo Jali Investment gicunga izi gare, yemeye ko Gare ya Rusizi itakijyanye n’igihe. Yijeje abaturage ko iyi gare iri mu zigiye kuvugururwa mu gihe cya vuba.
“Ibikorwaremezo birasaza. Gare ya Rusizi iri mu zo tuzavugura vuba, ubu turi kubikorera inyigo.”
Isuku Hose: U Rwanda rushaka kuba "Bandebereho"
Mitali Jean de Dieu, uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) mu Burengerazuba, yashimangiye ko abatwara abagenzi ari bo "isura y'igihugu" ku banyamahanga.
Ibisabwa mu bukangurambaga "Isuku Hose":
Imodoka: Zigomba kuba zifite ibikoresho by’imyanda (dustbins) imbere.
Abamotari: Casque zigomba kuba zisa neza, kandi imyambaro ifite isuku.
Abagenzi: Basabwa kugira umuco wo kudatwarira icyondo mu modoka ngo bacyihanagurize ku ntebe.
Gare ya Rusizi yabaye iya munani ikorewemo ubu bukangurambaga nyuma ya Nyabugogo, Musanze, na Rubavu. Biteganyijwe ko buzakomereza i Huye bukasorezwa i Muhanga.
No comments