Fanny Utagushimaninde: Umukobwa w’imyaka 15 wanditse amateka y’Isi muri Cricket
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rufite impano zitangaje mu mukino wa Cricket, nyuma y’aho umukinnyi ukiri muto, Utagushimaninde Fanny, yanditse amateka mashya ku rwego rw’Isi mu irushanwa riri kubera muri Nigeria (Nigeria Invitational T20 Tournament 2026).
Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe 2026, nibwo uyu mukobwa w’imyaka 15 n’iminsi 223 gusa, yakoze ibitashobowe n’abandi bakinnyi benshi bakuze, ubwo u Rwanda rwahuraga na Ghana mu mukino ufungura.
Agahigo k’Isi kakuweho
Fanny ntiyatsinze gusa, ahubwo yakuyeho agahigo k’Umunya-Uganda, Proscovia Alako, wari warabikoze afite imyaka 16. Mu mukino n'u Rwanda rwashakaga intsinzi kuri Ghana, Fanny yatsinze amanota 111 mu dupira 65 gusa, bituma aba umukobwa muto ku Isi urengeje amanota 100 mu mukino umwe w'iryo rushanwa.
Aka gahigo si mu bagore gusa kamushyira ku gasongero, kuko no mu bagabo agahigo nk'aka kari gafitwe n’Umufaransa Gustav Mckeon wabigezeho afite imyaka 18 n’iminsi 280. Ibi bivuze ko Fanny ari we muntu muto (abagabo n'abagore) ufashe uyu mwanya ku rwego rw'Isi.
Abakinnyi 14 b’u Rwanda bari muri Nigeria
Utagushimaninde Fanny ari mu bakinnyi 14 u Rwanda rwajyanye muri iri rushanwa ririmo ibihugu bikomeye nka Nigeria, Zimbabwe (U19), n'Afurika y'Epfo.
Abakinnyi bahagarariye u Rwanda ni:
Diane Bimenyimana (Kapiteni)
Fanny Utagushimaninde
Gisele Ishimwe
Henriette Ishimwe
Alice Ikuzwe
Umutoniwase
Belyse Murekatete ....
U Rwanda: Igicumbi cy’abanyaduhigo muri Cricket
Iyi ntsinzi ya Fanny si impanuka, ahubwo ije yunganira ibindi bikorwa by'indashyikirwa u Rwanda rusanzwe rufite muri uyu mukino:
Henriette Ishimwe: Umukinnyi mwiza ku Isi (Werurwe 2023).
Eric Dusingizimana: Wanditswe muri Guinness World Record nyuma yo kumara amasaha 51 aterwa udupira.
Cathia Uwamahoro: Umugore wa mbere ku Isi wamaze amasaha 26 aterwa udupira (Batting).
Fanny Utagushimaninde atanga icyizere gikomeye cyane mu gihe u Rwanda ruri kwitegura gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027.
No comments