Iran yashyize "Ingingo zikaze" ku meza ya Trump mbere y’ibiganiro by’amahoro
Mu gihe guterana amagambo bikomeje kwiyongera hagati ya Washington na Tehran, ubutegetsi bwa Iran bugaragaje ko budashishikajwe n’ibiganiro byo guhagarika intambara gusa, ahubwo ko bushaka n’ingwate zifatika ku mirongo ntarengwa Amerika itagomba kurenga mu gihe kizaza.
Amakuru dukesha ibinyamakuru mpuzamahanga nka Reuters, yemeza ko urwego rw’igirisikare ruri ku isonga muri Iran (Revolutionary Guard), ari rwo ruri gufata imyanzuro ikomeye kuri aya masezerano ashobora kuba.
Ibyifunzo bya Iran: "Ibyo Amerika igomba kwemera"
Iran ntabwo ishaka "amahoro y’agateganyo". Mu biganiro biteganyijwe, yiteguye gusaba ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwemera ingingo zikomeye zirimo:
Ingwate y’umutekano: Amerika igomba kwemera ko itazigera na rimwe yongera kugaba ibitero kuri Iran mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Indishyi z’intambara: Kwishyura ibyangijwe n’intambara yose yigeze kuba cyangwa ibihano byagize ingaruka ku bukungu bw’icyo gihugu.
Umuhora wa Hormuz: Kwemera ko Iran ari yo igira ijambo rya nyuma ku muhora wa Hormuz, unyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku Isi yose.
Gahunda y’Ibisasu bya Ballistic: Iran irashaka ko Amerika ihagarika amananiza yose yashyirwaga ku ikorwa n’igeragezwa ry’intwaro zayo ziremereye (ballistic missiles).
Pakistan nk'umuhuza mu ntamara y'ibihangange
Mu gihe ibintu bikomeje gukaza umurego, igihugu cya Pakistan cyatangaje ko cyiteguye kwakira ibiganiro by’amateka bizahuza impande eshatu z’uwo muriro: Amerika, Israel, na Iran.
Nubwo Perezida Trump yari yatangaje ko ibiganiro byatangiye ku wa 23 Werurwe 2026, ubutegetsi bwa Tehran bwahise bubitera utwatsi, buvuga ko butatangira kuganira na Amerika mu gihe ibyifuzo byabwo bitarahabwa agaciro.
No comments