U Bwongereza: Ubwato bwarimo abarenga 60 bwakoze impanuka, bane bahasiga ubuzima


Abashinzwe umutekano ku nkombe z’inyanja iri hafi ya Boulogne-sur-Mer mu Bufaransa batangaje ko abimukira bane bapfiriye mu bwato bwarohamye ubwo bwambukaga mu nzira igana mu Bwongereza.

Tariki 12 Nyakanga 2024, nibwo Polisi yo mu Bufaransa yatangaje ko mu mpanuka yabaye, abantu bane aribo basanzwe bapfuye, abandi 63 babasha kurokorwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza, Yvette Cooper, yavuze ko “ibyabaye biteye ubwoba”.

Ubutabazi bwasabwe Saa Yine n’igice za mu gitondo, indege ihagera hashize iminota 30 isanga abantu bamwe bareremba hejuru y’amazi abandi bari kugerageza kwitabara.

Abashinzwe umutekano ku nyanja bavuze ko abantu 14 barokowe n’ubundi bwato bukoreshwa n’abarobyi bwifashishijwe, abandi 49 barokorwa n’ubw’Abafaransa.

Umuyobozi w’agace ka Pas-de-Calais, Jacques Billant, yabwiye itangazamakuru ko abantu icyenda bameze nabi, cyane ko umuntu umwe wari muri ubwo bwato ari we wari wambaye umwambaro w’ubwirinzi (Life Jacket).

Abandi bake bari bitwaje udukoresho dufasha kubona ubuhumekero mu gihe umuntu arohamye (Bike tubes).

Yakomeje agira ati "Buri cyumweru, tubona amato yarengeje umubare w’abantu nk’ay’iki igitondo, ubwato butujuje ubuziranenge, bwuzuye hasi no hejuru ndetse nta mwambaro w’ubwirinzi".

Akenshi aya aba ari amato adafite imbaraga, bigaragara ko byongera ibyago byo gusenyuka no kurohama.

Imibare y’ibiro by’u Bwongereza igaragaza ko tariki 8 na 9 Nyakanga, abimukira 484 bambutse banyura mu nzira yaroheyemo aba bantu, mu gihe ku ya 18 Kamena, abantu 882 bambutse bari mu mato 15.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira (IOM) rivuga ko impfu ziheruka ari iz’abantu barenga 20 bapfuye bagerageza kwambuka muri uyu mwaka, naho abarenga 13,000 bageze mu Bwongereza banyuze iyi nzira.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.