Guverinoma ya RDC yeruye ishinja Uganda gufasha M23



Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinjije Uganda n’u Rwanda kwifashisha agahenge gaheruka gutangazwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kongera ubufasha ku mutwe wa M23.

Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Guy Kabombo Mwadianvita, ubwo yagezaga ijambo ku nama y’abaminisitiri ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga.

Mu cyumweru gishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje agahenge kagombaga kumara ibyumweru bibiri ingabo za FARDC zitarwana na M23, gusa hadaciye icyumweru imirwano hagati y’impande zombi yongeye kubura.

Minisitiri w’Ingabo za RDC yashinjije M23 kwifashisha aka gahenge mu guhatira urubyiruko rwo muri Teritwari ya Lubero kwinjira mu gisirikare cyayo, ndetse no kongera umubare w’ingabo ndetse n’ibikoresho ibifashijwemo n’u Rwanda.

Yagize ati: "Kwinjiza ku gahato urubyiruko muri za Teritwari za Lubero na Rutshuru muri M23 bikozwe n’abarwanyi bayo bafatanyije n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ndetse no kongera ibikoresho n’ingabo zituruka mu Rwanda no muri Uganda mu gihe cy’agahenge, biteje impungenge zikomeye".

Uganda imaze iminsi ku gitutu nyuma yo gushinjwa gufasha M23 biciye muri raporo y’impuguke za Loni.

Kampala icyakora ihakana ibirego by’izi mpuguke ndetse n’ibya Guverinoma y’i Kinshasa.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Gen Felix Kulayigye, aheruka gutangaza ko "raporo y’impuguke za Loni ibogamye. Ntishingiye ku bushakashatsi. Yifitemo guhengama".

Uyu musirikare yunzemo ko inzobere zakoze iriya raporo "zitagize uburere bwo mu by’ubwenge [’intellectual discipline’] bwo gushaka uruhande rw’inkuru rwacu cyangwa ngo bakoreshe ubutabera karemano."

Brig Gen Kulayigye yagaragaje ko mu Ukuboza 2023 UPDF yohereje ingabo zayo mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu rwego rw’umutwe w’ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, bityo ko itahindukiye ngo ifashe inyeshyamba.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.