Musanze: Gahunda ya ‘Intama ya Mituweli’ ikomeje gufasha benshi kwesa umuhigo wo kwishyura ubwisungane




Abaturage bo mu Karere ka Musanze biganjemo abo mu Mirenge ikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bagiye borozwa amatungo magufi muri gahunda ya ‘Intama ya Mituweli’, bavuga ko bikomeje kubafasha gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe, ku buryo ubu batakirembera mu ngo.

Abozorojwe mu bihe bishize, barimo nka Uzamukunda wo mu Murenge wa Kinigi, akaba afite umuryango w’abantu bane. Avuga ko iyo yorojwe, nibura buri mwaka ibyara intama eshatu, ku buryo iyo igihe kigeze cyo gutanga Mituweli, agurishamo imwe akabasha kubona ayo kwishyurira umuryango we.

Ati: “Intama banyoroje irabyara nkazitaho uko bikwiye, igihe cyo kwishyura Mituweli kikagera zarakuze, ku buryo nk’imwe iyo nyijyanye ku isoko banyishyura ibihumbi biri hagati ya 40 na 50. Sinkitega amaboko ubuyobozi ngo bunyishyurire Mituweli kuko mba nifitiye ayanjye nanasaguraho ayo kwikenuza mu bindi bibazo. Njye n’umugabo ndetse n’abana ntawe ukirembera mu rugo, kuko tuba twarishyuye ku gihe”.

Intama borojwe, kuri bamwe ngo ni umusingi ubabungabungira ubuzima nk’uko Niyonzima yabigarutseho.

Ati: “Aya ni amaboko adufasha kubungabunga ubuzima dufata nk’impano dukesha Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, washyizeho gahunda nk’izi zo gufasha abatishoboye kwigira. Ubu imiryango yose muri kano gace itari yishoboye, iziritse itungo rirenze rimwe ku rugo; ibyo bikadufasha kwikenura”.

Ingo uhereye ku zituwe n’abantu batishoboye zo mu Mirenge ine harimo uwa Nyange, Kinigi, Shingiro na Gataraga; nk’Imirenge y’Akarere ka Musanze ikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, abaturage bazibarizwamo nibo borozwa Intama.

Ni muri gahunda yagutse igamije gusaranganya 10% by’umusaruro ukomoka kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga izwi nka Revenue Sharing, ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ikabinyuza mu muryango Sacola bikorana muri gahunda yo kubungabunga Pariki.Impamvu yo kuboroza intama, Kwizera Janvier, umukozi wa RDB muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ushinzwe ubufatanye n’abaturage ayigarukaho agira ati: “Intama ni itungo ritagoranye kwitaho kandi ryororoka byihuse, ku buryo umuntu urifashe neza nibura buri mwaka rishobora kubyara kabiri, kandi akenshi usanga inshuro imwe iba yabyaye ebyiri”.

“Ibyo rero twasanze byakorohera abaturage kujya babona ubushobozi bwo kwiyishyurira Mituweli bitabaye ngombwa ko bahanga amaso Leta. Si n’ibyo gusa kuko binabafasha kubona ifumbire bafumbiza uturima tw’igikoni bitabaye ngombwa ko bayigura ahandi bakabasha no kwihaza mu biribwa”.

Mu gihe cy’imyaka ibiri iyi gahunda ya ‘Intama ya Mituweli’ imaze itangiye, ingo zibarirwa mu 1000 ni zo zimaze korozwa; kandi igikorwa kizakomeza, ndetse hari no gutekerezwa uko abaturage bazajya borozwa intama zikurwaho ubwoya bukorwamo ipamba rivamo imyenda, nabwo bakajya babugemurira inganda zibutunganya bityo n’amafaranga azikomokaho akiyongera.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.