Rutsiro: Umugabo wo mu murenge wa Nyabirasi yishe umugore we amukubise ifuni, ubundi yigemura ku murenge



Semasaka Desire wo mu karere ka Rutsiro yishe umugore we amukubise ifuni yigemura ku birio by’umurenge. Ibi byabereye mu murenge wa Nyabirasi, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nyakanga 2024.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo yemeje aya makuru ko ari ukuri. Ati "Nibyo koko Semasaka yaraye yishe umugore we amukubise ifuni, ahita yizana ku murenge ahobera Ibendera rw’Igihugu kuri ubu amaze gutwarwa n’inzego zishinzwe umutekano."

Ahamya ko we n’umufasha we babanaga mu makimbirane, akomoka ku kuba umugore we yanywaga bikabije, agacuruza amakara ahomba.

Ubu Semasaka yamaze kugezwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu. Mu gihe umurambo wa nyakwigendera bari bategereje Dogiteri wo kuwukorera isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Nyakwigendera asize Abana batandatu.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.