Intambara ya Isiraheli na Gaza: Hamaze gupfa 30 bishwe n'igitero k'indege cyagabwe ku ishuri rya kane rya Gaza



Amakurudukesha AlJazeera agaragaza ko nibura Abanyapalestine 30 bishwe abandi barakomereka mu gitero cy’indege cya Isiraheli cyibasiye ishuri mu mujyi wa Khan Younis mu majyepfo y’akarere ka Gaza.

Abashinzwe umutekano babwiye Xinhua ko indege ya Isiraheli yibasiye irembo ry’ishuri rya Al-Awda, ryakira abantu babarirwa mu magana bimuwe mu mujyi wa Abasan al-Kabira, mu burasirazuba bwa Khan Younis, bakoresheje misile imwe.

Amashusho yashyizwe hanze n’abanye palesitine ku mbuga nkoranyambaga ’Facebook’ yerekanaga imirambo myinshi iryamye hasi, yuzuyeho amaraso.

Amakuru aturuka mu buvuzi, avuga ko igitero cy’indege cya Isiraheli cyahitanye byibuze abantu 25 barimo abagore n’abana, kandi gikomeretsa abantu benshi mu buryo butandukanye.

Aya makuru yatangarije Xinhua ko biteganijwe ko umubare w’abahohotewe uziyongera kubera ubwinshi bw’abantu bimuwe muri ako karere.

Nta bisobanuro byahise bitangwa n’abasirikare ba Isiraheli kubyerekeye ibyabaye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.