Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo
Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, aho yangije byinshi ikanica umwana w’imyaka itatu.
Ni inkongi yadutse, mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu taliki 10 Nyakanga 2024. Ku ikubitiro uyu muriro watangiriye ahitwa Mulumbula ho muri Komine ya Bagira iherereye mu mujyi wa Bukavu.
Kugeza ubu icyateye inkongi nticyamenyekanye kuko ngo hagikorwa iperereza. Gusa iyi nkongi ibaye mu gihe mu Cyumweru gishize, nabwo i Bukavu hadutse inkongi yangije amazu arenga 100 biza gutangazwa ko yaturutse ku muntu wari utetse amafiriti.
Si iyo nkongi gusa yabaye, kuko no mu ntangiro za Kamena uyu mwaka, yibasiye igice kinini cy’agace ka Nyamugo muri Kivu y’Amajyepfo, aho rubanda rwabuze icyo rukora, rutagira kwirwanaho rwabuze ubutabazi.
Izi nkongi zose abashinzwe kuzimya inkongi bahageraga ibyangirika byamaze kuba umuyonga. Abaturage bagashinja Leta ko itabitaho ngo ishyire ingufu mu kubarengera.
No comments