Rubavu: Umukozi w’uruganda rwa Gaz Méthane yishwe n’amashanyarazi

 


Harelimana Silas wari umukozi w’uruganda Shema Power Lake Kivu rucukura Gaz Méthane mu kiyaga cya Kivu, yafashwe n’umuriro w’amashanyarazi arapfa.

Impanuka yahitanye nyakwigendera yabereye mu murenge wa Nyamyumba w’akarere ka Rubavu, mu ma saa 10:00 zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024.

Amakuru yatanzwe n’inzego z’ibanze impanuka yabereyemo avuga ko Harelimana yafashwe n’umuriro ubwo yarimo akora ku muyoboro utwara amashanyarazi ku ruganda.

Umuriro ukimara kumufata ngo yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kigufi, gusa akihagezwa ahita ashiramo umwuka.

Umurambo wa nyakwigendera wari ufite imyaka 40 y’amavuko wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.