Ngororero: Uyu mwaka uzasiga abafite amashanyarazi bageze kuri 94%

 


Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko bugiye kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage ku kigero cya 94% bitarenze umwaka wa 2024.

Aka karere gatangaza ko ingo zigera ku 24,000 ari zo zigiye guhabwa umuriro w’amashanyarazi zizamure ijanisha ry’abawufite uyu munsi bangana na 57.8% by’abahatuye bigere kuri 94%.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yatangaje ko aba baturage bagiye guhabwa amashanyarazi binyuze mu mushinga mugari wa miliyari 23.5$.

Ni umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi uri gukorera mu mirenge yose y’aka karere ugashyirwa mu bikorwa n’ikigo cyitwa CEGELEC gifatanyije na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG). Watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2023 ubu ukaba ugeze ku ijanisha rya 60%.

Meya Nkusi yavuze ko guha abaturage benshi umuriro w’amashanyarazi byitezweho kuzamura imibereho myiza yabo n’iterambere ry’ubukungu by’umwihariko gutuma urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri rubona akazi.

Yagize ati “Kubona amashanyarazi bihindura ibintu byinshi. Bitanga akazi, kandi twizera ko urubyiruko rwacu ruzabasha gutangiza ama-salon n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bisaba amashanyarazi. Ibyo bizatezaza imbere imibereho yabo kandi babashe kwinjiza amafaranga abafasha aho batuye”.

Uyu muyobozi yemera ko kuba hari abaturage badafite umuriro w’amashanyarazi muri aka karere byabaye imbogamizi mu iterambere nk’uko binashimangirwa n’abaganiriye na na The New Times.

Muziranenge Acsa ucururiza mu isantere ya Kabaya muri Ngororero avuga ko kutagira umuriro uhagije bibabera imbogamizi ikomeye.

Yagize ati “Akenshi tugira ikibazo cyo kubura umuriro kandi n’uwo dufite ntuhagije ku gukoresha bimwe mu bikoresho bikenera mashanyarazi. Nk’iyo nshomestse kettle, amatara yose ahita azima,ntiboroshye”.

Umuhoza Yvonne na we yavuze ko kutagira umuriro w’amashanyarazi ari ikbazo gikomeye by’umwihariko ku batuye mu bice bya kure y’aho uri kuko bagorwa cyane no gukoresha ibikoresho biwukenera.

Ibarura rusange rya gatanu ku baturage n’imiturire rya 2022 ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare rigaragaza ko abaturage bagera kuri 40% by’abatuye muri Ngororero ari bo bafite amashanyarazi. Abandi 39% bacana amatoroshi ya telefone, abagera 15% bacana inkwi, 1.7 bagakoresha amatara ya peteroli naho abagera kuri 1.3% bacana buji.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.