Dr Frank Habineza yavuze icyo agiye gukora nyuma yuko adatsinze amatora

 


Dr. Frank Habineza w’ Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yavuze ko nyuma yuko atsinzwe amatora y’umukuru w’Iguhugu, ibikorwa bya Politiki agiye kubikomereza mu ishyaka rye.

Frank Habineza yiyamamazaga ku mwanya wa Perezida kimwe na Mpayimana Philippe , umukandida wigenga na Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi .

Mu majwi y’agateganyo ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora , yatangaje ko mu bakandida bari biyamamaje ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame aza imbere n’amajwi 99.18%.

Ni mugihe Dr Habineza Frank w’ Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda] afite amajwi 0.50 % Naho Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga afite 0.32% .

Mu kiganiro cyihariye yahaye UMUSEKE, yavuze ko nyuma yuko atabonye umwanya w’umukuru w’igihugu, ibikorwa bye agiye kubikomereza mu ishyaka rye rya Democratic Green Party of Rwanda.

Yagize ati “ Nge ndi tayari gukorera ishyaka ryange . Ishyaka ryacu rikeneye abakozi, nzarikorera . Kuva ku wa mbere w’icyumweru gitaha nzaba ndi kuri biro by’ishyaka.”

Dr Habineza Frank ashima uko yaba ikorwa byo kwiyamamaza n’amatora byagenze , agashima abayoboke be bamugiriye icyizere bakamuha amajwi ndetse n’ishyaka rye.

Ati “ Icyo twabasabye baragikoze ,twabasabye gutora ,baratoye, twabasabye kubyitwaramo neza, barabikoze nta kindi.”

Si ubwa mbere Dr Frank Habineza ahatanye mu matora y’umukuru w’Igihugu kuko mu 2017 nabwo yari mu biyamamariza uwo mwanya ariko nabwo ntibyamuhira kuko yagize amajwi.

Muri ayo matora y’ubushize, Habineza yaje ku mwanya wa gatatu abona amajwi 0.48%, naho Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga abona amajwi 0.73%. Perezida Kagame yayatsinze ku majwi 98.79%.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangaza ibyavuye mu matora ya Perezida n’ay’abadepite bya burundu ku itariki 27 Nyakanga 2024.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.