Rayon Sports yumvikanye na rutahizamu Barangiwe na Luvumbu

 


Ikipe ya Rayon Sports iri kwiyubaka bucece yamaze kumvikana n’umukinnyi ukomoka muri Congo Brazzaville barangiwe na Luvumbu.

Rutahizamu w’Umunya Congo-Brazzavile Prince Junior Elenga-Kanga w’imyaka 24 yumvikanye na Rayon Sports.

Amakuru avuga ko ibiganiro bye na Rayon Sports byamaze gukorwa aho igisigaye ari ugutereka umukono ku masezerano.

Uyu rutahizamu ategerejwe i Kigali muri iki cyumweru aho azaba aje kurangizanya na Rayon Sports.

Uyu musore yakiniraga As Vita Club y’i Kinshasa aho yayisigiye igikombe cya Coupe du Congo baherutse kwegukana.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Amavubi: Ntwari Fiacre agiye kumara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga nyuma yo kubagwa

  Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ n’ikipe ya Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre , ntazagaragara mu kibuga mu...

Powered by Blogger.