Hayiti: Abapolisi ba Kenya bashobora kuba bagiye gutanga umusaruro mu gihe gito!



Nyuma yaho aba polisi ba Kenya bagereye mu gihugu cya Hayiti mu gufasha kurinda umutekano wahungabanyijwe n’udutsiko tw’abitwaje intwaro ,abo bapolisi bagaragaye ku wa gatanu, bakora irondo hanze y’inyubako y’ambasade y’Amerika mu murwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, abaturage begereye abo ba polisi bababaza ibibazo, umuturage yabajije umupolisi impamvu yabazanye muri Hayiti, umupolisi wa Kenya amusubiza agira ati” Turi hano kugira ngo tugarure amahoro, amahoro agomba kugaruka, ntabwo twaje hano kurwana.”

Africa news dukesha iyi nkuru, ivuga ko abapolisi ba Kenya n’itsinda rya mbere rishyigikiwe n’umuryango w’abibumbye ry’abapolisi b’amahanga, bageze muri Haiti hashize hafi imyaka ibiri, igihugu gifite ibibazo by’umutekano, uhungabanywa n’udutsiko tw’abitwaje intwaro (Gangs), aba bapolisi bakaba baraje mu rwego rwo gutanga ubufasha bwihutirwa mu kubungabunga umutekano uterwa n’udutsiko twabitwaje intwaro.

Jimmy Cherizier wahoze ari umupolisi wa Hayiti , ubu akaba ari umuyobozi uyobora federasiyo ikomeye y’agatsiko izwi ku izina rya G9 Family and Allies, Ku munsi wa gatandatu Nyakanga , ku buryo butari bumenyereye yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku muhanda. Muri icyo kiganiro Jimmy Cherizier uzwi cyane ku izina rya Barbecue, yanenze Minisitiri w’intebe Garry Connille, amushinja ko atatangije ibiganiro n’umuryango wa G9 Jimmy ahagarariye. 

Jimmy Cherizier aragira ati “Reka twibande ku gisubizo, igisubizo nyacyo ni ibiganiro bigomba gukorwa hagati y’abanyagihugu, aho buri muturage wa Hayiti atagomba gukorerwa ivangura iryo ari ryo ryose, kandi akaba afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo.” Akomeza agira ati” turashaka ibiganiro kuko tudashaka intambara,turashaka ibiganiro kuko twifuza amahoro .”

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.