Rubavu: Abahinzi barinubira urugomo bakorerwa n’abashumba babangiriza imyaka
Mu Karere ka Rubavu hari bamwe mu baturage bakora umurimo w’ubuhinzi bavuga ko bakorerwa urugomo na bamwe mu borozi, aho babatemagurira insina bakazigaburira inka.
Ni nyuma y’uko hari uwo batemeye urutoki rwa hegitari ebyiri, hanyuma insina bakazigaburira inka zabo. Ibi rero bikaba byarateye inzigo hagati y’abahinzi n’aborozi.
Abahanzi bo mu Murenge wa Rubavu baganiriye n’itangazamakuru, bavuga ko kugeza ubu amakimbirane agenda yiyongera umunsi ku munsi bitewe n’urwo rugomo.
Jean de Dieu watemewe urutoki atanga urugero ko amaze imyaka itatu atabaza ubuyobozi nyuma yo gutemerwa urutoki ariko hakabura umwanzuro.
Ati “ Ko umuntu ahunga akajya mu kindi gihugu ahunze intambara, njye nzahunga inzara? Keretse banyeretse wenda ahandi hantu naba cyangwa se niyahure njye n’umuryango wanjye wose tuzajye mu Kivu dupfe kuko ntacyo tumariye iki gihugu.
Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu , avuga ko barimo gushakisha abo bashumba kugirango bahanwe.Avuga ko kandi iki kibazo cy’amakimbirane y’abahinzi n’aborozi basanze bakizi ndetse ko kiri gushakirwa umuti urambye.
Abashumba bavuga ko batema insina ku itegeko bahabwa n’abakoresha babo bakababwira ko bafitanye amakimbirane.
No comments