Nyanza: RIB ikurikiranye umukozi wo mu rugo watorokanye umwana yareraga!



Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibirizi mu kagari ka Mututu mu mudugudu wa Gatongati, haravugwa y'umukozi wo mu rugo watawe muri yombi akekwaho kwiba umwana w’umuhungu yareraga.

Umukozi wo mu rugo w’umukobwa w’imyaka 16 wakoraga mu rugo ruri mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Mamba mu kagari ka Kabumbwe mu mudugudu wa Kabuga yafatanwe umwana w’umuhungu w’umwaka umwe n’amezi cumi. Yacunze nyirabuja atari mu rugo ubundi akubita umwana mu mugongo, aranduruka.

Ubwo yahise yerekeza mu Karere ka Nyanza, aho nyina abarizwa, aba ariho yihisha. Nyirabuja aho yagatahiye, yasanze umwana we yajyanywe. Ubwo yahise atangira kurangisha, ku bw'amahirwe abona umwana we. RIB yahise ita muri yombi uyu mukozi, waruciye akarumira, akaba adashaka kuvuga impamvu yamuteye kwiba uwo mwana.

Gusa haaracyakusanywa amakuru arambuye kuri iyi nkuru, andi makuru arenze mwaza ku kuyamenyeshwa.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.