Kenya: Impanuka y'imodoka yatewe n'ipfumuka ry'ipine yahitanye abagera ku 10!



Muri Kenya habereye impanuka idasanzwe y’imodoka itwara abagenzi yahitanye abantu bagera ku 10. Ibi byabaye ubwo yaturikaga ipine umushoferi akananirwa kuyigarura mu muhanda.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2024 nibwo imodoka yo mu bwoko bwa minibus yapfumutse ipine ryayo mu gihe yerekezaga Bomet iturutse ahitwa Narok mu gace kazwi nka Ratili. Amakuru avuga ko yaje kubura icyerekezo ari na byo ntandaro yo kugwa kwayo hanyuma abagera ku icumi bakaza kuhasiga ubuzima.

Amakuru yatanzwe n’umuyobozi wa polisi ya Narok, Riko Ngare avuga ko impanuka yabayeho biturutse ku iturika ry’ipine. Hanyuma abagera 9 harimo na shoferi bahise bahasiga ubuzima, ubwo imodoka yibaranguraga.

Muri bo, abagabo barindwi n’abagore babiri nibo bahasize ubuzima ako kanya ndetse n’umwana muto wapfuye bakimugeza ku bitaro, nk'uko byatangajwe na Bwana Ngare uhagarariye polisi yo mu gace kabereyemo iyi mpanuka.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.