Gicumbi: Urwego rwa DASSO rwafashije abakobwa babyariye iwabo guhanga ubuzima.



Nyuma yo guterwa inda n'abagano n'abasore babizeza ibitangaza, bamara gusama, bakaburira irengero, abakobwa babyariye iwabo bo mu Karere ka Gicumbi, barashimira ubuyobozi bwiza bwabatekerejeho.

Ubuyobozi bwafashije aba bakobwa babyariye iwabo bubigisha imyuga itandukanye, ndetse bubaha ibikoresho bazifashisha birimo imashini zo kudoda, n’abize Gusudira bahawe ibikoresho, ubu bizeye ko bizabafasha gutunga abana babyaye n’ubwo ba se babatereranye.

Ibi byabaye nyuma yo kunyura mu buzima bushariye, bwo gushaka ibitunga abana babo. Ubuyobozi butangaza ko aba bakobwa bakoraga imirimo itemewe. Muri yo harimo gucora bambuka imipaka mu buryo butemewe n'amategeko, ubuzunguzayi n'ibindi binyuranyije n'amategeko.

Aba balobwa bavuga ko bagize amahirwe bakagobokwa n’urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO rukorera mu karere ka Gicumbi, rwafashe abakobwa babyariye iwabo rukabishyurira kwiga imyuga yo kudoda ndetse no gusudira. Bati:" iyo tutagira ubuyobozi bwiza nta bagabo twari dufite!”

 Umuhuzabikorwa w’urwego rwa Dasso mu karere ka Gicumbi Nyagabo Umuganwa Jean Paul, yagize ati: “Twatekereje kuri aba bakobwa babyariye iwabo nyuma yo kubona ko no mu miryango bakomokamo batabahaga agaciro. Umwana wese niyo yahura n’ibishuko ntabwo twamujugunya, nibyo byatumye tubishyurira kwiga imyuga ndetse tunabashakira imashini zizabaherekeza gutangira akazi ku isoko ry’umurimo, none batangiye kwigira icyizere”.

Ubuyobozi bw'akarere kandi bwibukije aba bakobwa ko badakwiye gupfusha ubusa amahirwe bagize. Bubizeza ko uzahura n'imbogamizi wese azababegera bakamufasha.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.