Muhazi United yatangiranye imyitozo abakinnyi 20 abenshi bari mu igeragezwa


Muhazi United FC ihuriweho n’uturere twa Kayonza na Rwamagana, yatangiranye imyitozo abakinnyi 20 harimo bane gusa bari mu bayisanzwemo mu gihe abandi 16 biganjemo abanyamahanga bari mu igeragezwa.

Ni imyitozo yatangiye ku wa Mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2024, ku kibuga cya AEE giherereye mu Karere ka Rwamagana aho iri kwitegura Shampiyona y’u Rwanda izatangira mu kwezi gutaha.

Amakuru avuga ko abakinnyi benshi mu bari gukora igeragezwa muri iyi kipe harimo abaturuka muri Ghana ndetse na Cameroun, amasoko yihariwe n’amakipe yo mu Rwanda muri uyu mwaka.

Umutoza wa Muhazi United, Ruremesha Emmanuel, yavuze ko impamvu batangiranye imyitozo abakinnyi bake harimo abari basabye uruhushya n’abandi barangije amasezerano bategereje kuzavugana n’ubuyobozi kuko hari abo bifuza kuzagumana.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.