RDC: Uwashinjwaga kuvugana na ba ofisiye ba RDF ntagikurikiranwe nyuma yo kuba senateri
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), umyapolitiki Salomon Kalonda ntazongera gusubira imbere y’abacamanza b’urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa-Gombe bamaze amezi menshi bamukurikiranyeho icyaha cyo kugambanira igihugu nyuma yo gutakaza ububasha bari bamufiteho.
Uyu mugabo ufatwa nk’ukuboko kw’iburyo kwa Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi mu mpera za Gicurasi 2023 n’ubutasi bwa gisirikare arafungwa kugeza muri Werurwe 2024.
Urubanza rwa Salomon Kalonda rwafunguwe ku itariki ya 17 Kanama 2023, ariko abacamanza ntibigeze bajya mu rubanza mu mizi. Bagarukiye gusa ku bibazo by’ibanze. Umushinjacyaha wa gisirikare yashinjaga Kalonda icyaha cyo kugambanira igihugu no kuba yaravuganye n’abayobozi b’ingabo z’u Rwanda. Ibirego ubwunganizi bwe bwahakanye buvuga ko ari nko guhiga nta mbwa.
Ukwezi kumwe urubanza rutangiye, uyu utavuga rumwe n’ubutegetsi yahise yoherezwa kwa muganga kubera uburwayi kugeza muri Werurwe ubwo yimurirwaga mu Bubiligi kugira ngo yitabweho bidasanzwe. Iyi nkuru dukesha RFI ivuga ko mu matora aheruka yatorewe kuba umudepite muri Maniema igihe yari afunzwe.
Kandi aho yari arwariye i Buruseli niho yahuje ubukangurambaga bumwemerera gutorerwa kuba senateri. Urwego rumuha ubudahangarwa bw’ugize inteko ishinga amategeko.
Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 8 Nyakanga 2024, nibwo rero abacamanza b’urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa-Gombe batangaje ko badafite ububasha bwo gukomeza uru rubanza. “Usibye ubudahangarwa bwe, mbere na mbere ni umwere”
Hervé Diakiese wunganira Salomon Kalonda, agira ati: “Usibye ubudahangarwa bwe, mbere na mbere ni umwere kandi ni umuntu wubaha amategeko y’igihugu cye. Kandi ni kubwa statut ye nk’umusenateri twaganiriye kugirango ubudahangarwa yemererwa n’amategeko n’Itegeko Nshinga bubuze gukurikiranwa. Uku niko bimeze uyu munsi kandi Urukiko rwa Gisirikare rwadukurikiye muri iki cyerekezo. » Umushinjacyaha ntacyo yavuze kuri iki cyemezo.
Gusa urukiko rukuru rwa gisirikare rushobora, kuri iki cyiciro, kongera kubura urwo rubanza. Ariko umushinjacyaha agomba kubanza gukurishaho ubudahangarwa bwa Salomon Kalonda, kandi ngo ni inzira iruhije. Ubwunganizi n’abegereye uyu munyapolitiki bo basanga iyi dosiye yapfundikiwe.
No comments