Mozambique: Abasirikare ba RDF bashyikirijwe ubutumwa bwa Perezida Kagame bushima imyitwarire yabo



Perezida Kagame yashimiye Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique aho zagiye kurwanya ibyihebe.

Perezida Kagame yazimenyesheje ko azishimira umuhate zikorana inshingano. Ibi bikagaragazwa n’ibyo izi ngabo zimaze kugeraho mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado no kugaragaza ubudasa izi ngabo zifite.

Izi ngabo zashyikirijwe ubutumwa bw’umukuru w’Igihugu, ubwo Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yazisuraga mu duce twa Mocimboa da Praia na Palma mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ni igikorwa cyabaye taliki ya 11 na 12 uku kwezi(7) ubwo ari kumwe na mugenzi we wa Mozambique, Maj Gen Alberto Diago Nampele aho bakiriwe neza bishimiwe cyane.

Izi ngabo kandi zagaragaje ishema zatewe n’ubu butumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.