Masisi: M23 ikomeje kwigarurira imidugudu mishya



Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga, zigaruriye umudugudu wa Bweru wo muri Groupement ya Bashali Mokoto, Teritwari ya Masisi.

M23 yigaruriye aka gace nyuma y’imirwano ikomeye yayisakiranyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, ku wa Kane yari yashinje M23 kugaba ibitero ku birindiro by’Ingabo za Leta byari biherereye muri iriya Groupement ya Bashali Mukoto.

Bweru iriyongera ku yindi midugudu ya Nyange, Mpati na Bibwe na yo yo muri iriya Groupement M23 yigaruriye mu minsi ibiri ishize.

Kuva ku wa Gatanu amakuru avuga ko imirwano yarimo ibera muri axe ya Nyange-Bibwe; hafi y’i Mweso.

Imirwano yongeye kubura muri Masisi nta n’icyumweru gishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaje agahenge k’ibyumweru bibiri.

Ni agahenge kuri ubu buri ruhande mu zihanganye rushinja urundi kukica.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.