Sudan : Abanyamahanga baturiye umujyi wa Khartoum no mu nkengero zayo bahawe imbuzi


Abanyamahanga babarizwa mu mujyi wa Khartoum no mu nkengero zayo ko bagomba kuhava byihuse mu rwego rwo kubungabunga umutekano wabo.

Igipolisi cya Sudan cyasabye abo banyamahanga gukuramo akabo karenge bitaba ibyo bakirengera ibizababaho kuko intambara ikomeje mu bice bitandukanye.

Uyu muburo uje nyuma y’uko abanyamahanga barenga 150 bari bafite ibyangobya byarengeje igihe baherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Sudan.

Bamwe bakekwaho gukorana n’abarwanyi ba RSF bahanganye n’ingabo z’Igihugu, mu mirwamo imaze umwaka muri iki Gihugu yo kurwanira ubutegetsi.

Kugeza ubu abantu barenga miliyoni 10 bavuye mu byabo barahunga kuva intambara yakwaduka mu mwaka ushize, ababarirwa mu bihumbi bakaba barahatakarije ubuzima, mu gihe abandi benshi bugarijwe n’inzara.


No comments

IZIHERUKA

Muderi Akbar yahesheje Rayon Sports amanota atatu imbere ya Kiyovu Sports

  Rayon Sports yongeye gushimisha abafana bayo, itsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro ...

Powered by Blogger.