Rayon Sports yahaye ikaze umukinnyi Ombolenga Fitina wakiniraga APR FC



Ombolenga Fitina yasinye muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na APR FC yasigiye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2023-2024.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024 nibwo Fitina Ombolenga yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Murera.

Rayon Sports yamuhaye ikaze kandi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uyu mukinnyi ukina yugarira yahawe miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda nka ’ recruitment ’ ndetse n’umushahara wa miliyoni 1 Frw ku kwezi nk’uko amakuru abivuga.

Ombolenga Fitina yahise aba umukinyi wa Gatanu iyi kipe y’abafana benshi mu Rwanda isinyishije.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.