Intsinzi ya Perezida Kagame yatumye umunyarwenya Doctall Kingsley ahindura imvugo



Umunyarwenya Doctall Kingsley wamaze kwiyita Ntakirutimana yagaragaje ko yishimiye bikomeye intsinzi ya Perezida Kagame yita umubyeyi we.

Uyu munyarwenya abinyujije mu mashusho n’ubundi asanzwe asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yongeye kubasangiza agaragaza ko yishimiye intsinzi ya Perezida Kagame.

Doctall Kingsley ubusanzwe umenyerewe ku mvugo ye igira iti “This life has no balance” ugenekereje mu Kinyarwanda aba agize ati “Ubu buzima nta kiri ku murongo!” Intsinzi ya Perezida Kagame yatumye ahindura imvugo.

Mu mashusho yasangije abamukurikira Doctall Kingsley yahinduye imvugo agira ati “This life has balanced in Rwanda!” aho ugenekereje mu Kinyarwanda, yagize ati “Ubu buzima buri ku murongo mu Rwanda!”

Muri aya mashusho Doctall Kingsley agaragara ari gupakira ibikapu agahamya ko agiye kwerekeza mu Rwanda kwishimira intsinzi ya Paul Kagame.

Uyu munyarwenya ntasiba gutebya yerekana uburyo u Rwanda rwateye imbere, agashima ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Mu nkuru dukesha IGIHE, yifuje kumenya imvano y’urukundo akomeje kwereka u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, maze mu kiganiro cyihariye baherutse kugirana ahamya ko arukomora kuri Perezida Kagame.

Yagize ati “Mvugishije ukuri, ntabwo ari impanuka cyangwa amahirwe kuba nisangamo u Rwanda, nahoze ndi umufana kandi nkanakunda cyane Paul Kagame n’amahame ye. Uramutse urebye nka konti ye ya Instagram n’ibiba bikubiye ahatangirwa ibitekerezo, wahasanga ibyanjye mu myaka ya za 2020. Imiyoborere ye n’ishyaka ryo guteza imbere u Rwanda, bigaragaza ubwigenge nyakuri kandi bigatanga n’umukoro ku bindi bihugu bya Afurika.”

Doctall Kingsley ahamya ko nubwo ataba muri politike cyane ariko afata Perezida Kagame nk’Umuyobozi w’Icyitegererezo muri Afurika.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.