Kenya: Urubyiruko rwasubukuye imyigaragambyo, Ruto asabwa kwegura



Hari hashize ibyumweru bibiri Kenya isa nk’iri mu gahenge, nyuma y’uko urubyiruko rugabanyije imyigaragambyo rwakoraga imaze guhitana abarenga 40, hagati aho Perezida William Ruto agasesa Guverinoma mu rwego rwo kwerekana ko yumvise amajwi y’urubyiruko, gusa ibi byari ukwibeshya kuko imyigaragambyo yongeye gukaza umurego kuri uyu wa Kabiri.

Ibihumbi by’urubyiruko byiraye mu mihanda bisaba ko Perezida Ruto agomba gukomeza gukora impinduka muri Guverinoma kandi ntizigarukire gusa mu kwirukana ba Minisitiri, ahubwo zigakomeza, zikagera ku kwirukana ba Guverineri n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ahanini bashinjwa kwimakaza ruswa.

Ruto kandi ari gusabwa kwegura ku giti cye, kuko nawe anengwa uburyo yakoresheje mu gukemura ibibazo biri mu gihugu, bityo ingaruka zikaba zitagomba kugera ku bandi we zimusize.

Uyu mugabo wavuze ko yiteguye gukomeza kuganira n’urubyiruko, arasabwa byinshi birimo gukora amavugurura azatuma Kenya yishyura imyenda ifite, ikabikora itongereye imisoro ituruka imbere mu gihugu kandi itanagujije indi myenda mu mahanga.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.