Kenya: Urubyiruko rwasubukuye imyigaragambyo, Ruto asabwa kwegura



Hari hashize ibyumweru bibiri Kenya isa nk’iri mu gahenge, nyuma y’uko urubyiruko rugabanyije imyigaragambyo rwakoraga imaze guhitana abarenga 40, hagati aho Perezida William Ruto agasesa Guverinoma mu rwego rwo kwerekana ko yumvise amajwi y’urubyiruko, gusa ibi byari ukwibeshya kuko imyigaragambyo yongeye gukaza umurego kuri uyu wa Kabiri.

Ibihumbi by’urubyiruko byiraye mu mihanda bisaba ko Perezida Ruto agomba gukomeza gukora impinduka muri Guverinoma kandi ntizigarukire gusa mu kwirukana ba Minisitiri, ahubwo zigakomeza, zikagera ku kwirukana ba Guverineri n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ahanini bashinjwa kwimakaza ruswa.

Ruto kandi ari gusabwa kwegura ku giti cye, kuko nawe anengwa uburyo yakoresheje mu gukemura ibibazo biri mu gihugu, bityo ingaruka zikaba zitagomba kugera ku bandi we zimusize.

Uyu mugabo wavuze ko yiteguye gukomeza kuganira n’urubyiruko, arasabwa byinshi birimo gukora amavugurura azatuma Kenya yishyura imyenda ifite, ikabikora itongereye imisoro ituruka imbere mu gihugu kandi itanagujije indi myenda mu mahanga.

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.