Impuguke za Loni zagaragaje impamvu zemeza ko Uganda ifasha M23


Nk’uko bisanzwe buri mezi atandatu, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikorera Akanama gashinzwe Umutekano zatanze raporo yazo ku kibazo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC)no ku ihuriro ry’ urwego rw’urugomo rwugarije igihugu cyane cyane intara z’iburasirazuba. Kimwe mu byagaragaye muri iyi raporo ni uruhare rw’abaturanyi b’Abagande mu ntambara hagati y’ingabo za DRC n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ubu hashize imyaka ibiri, buri raporo itangazwa n’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye itunga u Rwanda urutoki irushinja gufasha M23 mu ntambara ibera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nubwo rudahwema kubihakana. Kuri iyi nshuro, ikindi gihugu cyo mu karere kiri gutungwa urutoki ni Uganda nk’uko tubikesha RFI.

Iri tsinda ryerekana uburyo abayobozi ba Uganda bemereye ingabo za M23 kunyura muri Uganda nta mbibi. Kuba bari benshi kandi bagaragara, nk’uko izo mpuguke zibivuga, ngo nta kuntu ubutasi bwa Uganda bwaba butarabimenye. Raporo rero isoza ivuga ko hari "inkunga igaragara" ya bamwe mu basirikare bakuru n’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda.

Ariko impuguke zijya kure zikemeza ko atari ikibazo cyo kunyura muri Uganda gusa, ahubwo abayobozi b’uyu mutwe witwaje intwaro nabo bagiye muri Uganda.

Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, Sultani Makenga, umugaba w’ingabo za M23, ngo yagaragaye inshuro nyinshi muri uyu mwaka i Entebbe na Kampala. Corneille Nangaa, umuyobozi w’ishami rya politiki, ngo na we yamaze igihe mu murwa mukuru wa Uganda. Ndetse yanahakoreye inama n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro y’Abanyekongo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.