Igitero simusiga FARDC na FDLR bagabye ku Rwanda M23 ikakiburizamo warakimenye?



Mbere gato y’uko u Rwanda rwakira Inama y’Abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’umutwe wa FDLR bashatse gutera u Rwanda ngo badobye iyi nama gusa uwo mugambi uza gupfuba.

Muri Kamena 2022 ni bwo u Rwanda rwakiriye iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye bo hirya no hino ku Isi.

Ni inama yabaye mbere y’amezi make u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitangiye kurebana ay’ingwe, bijyanye n’ibirego by’uko u Rwanda rufasha M23 Kinshasa yari imaze igihe irushinja.

Amakuru ku rundi ruhande avuga ko RDC yagize igitekerezo cyo gutera u Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2021 ubwo Perezida Felix Tshisekedi yakusanyaga abasirikare bakuru mu ngabo ze, ababaza icyakorwa kugira ngo azamure igikundiro muri rubanda, cyane ko yari agiye kwinjira mu mwaka umuganisha ku matora.

Bivugwa ko ubwo yahuraga n’aba basirikare ndetse no mu zindi nzego nkuru z’igihugu bari bamwijeje gufata u Rwanda mu gihe kitageze ku mezi atanu, ndetse byibura ibice bimwe na bimwe by’u Rwanda bikaba byamaze gufatwa mu gihe rwarimo rwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth, CHOGM.

Muri icyo gihe Ingabo zari mu Burasirazuba bwa Congo zahise zongerwa, hagurwa n’ibikoresho bishya zigomba kwifashisha.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yigeze guha ikinyamakuru IGIHE yavuze ko ingabo 15,000 ari zo Tshisekedi yari yahaye misiyo yo gutera no kunesha u Rwanda.

Yagize ati: "Ni ukuri. Hariya ku mupaka hari hari ingabo hafi ibihumbi 15 [...] Ntabwo ari ibanga icyo gitekerezo cyari gihari, ni nayo mpamvu wenda imirwano ikomeza. Wenda icyo cyizere kiracyahari".

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uyu mugambi kandi RDC ngo yahise itangira kwegera indi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba Congo uhereye kuri FDLR na Mai Mai Nyatura, ihabwa ibikoresho birimo imbunda n’amasasu n’impuzankano.

M23 yaba ari yo yapfubije uwo mugambi

Mu kiganiro Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi wa M23 aheruka guha BWIZA TV, yahishuye ko uwari wahawe misiyo yo gutera u Rwanda ari General-Major Peter Nkuba Cirimwami usanzwe ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kazarama yasobanuye ko uyu musirikare wabaye umutoni wa Tshisekedi nyuma yo kumumenera amabanga ya Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi, yari yijeje Tshisekedi ko umugambi wo gutera u Rwanda azawugeraho afashijwe na FDLR bamaze igihe kirekire bakorana.


Ati: "Cirimwami yabwiye Tshisekedi ati ’nziranye na FDLR nazikusanya, na Wazalendo nayitabaza tukajya kurasa u Rwanda’. Tshisekedi yaramubajije ati ’mwabishobora’?, undi ati ’yego’. Cirimwami yaramubwiye ati ’nimbikora muzampemba kuba Guverineri [wa Kivu y’amajyaruguru’]".

Kazarama yakomeje avuga ko Gen Cirimwami na Brigade eshatu za FARDC na FDLR berekeje mu birunga bitegura kurasa u Rwanda, gusa bahurirayo na M23 yabarashe birangira umugambi upfubye.

Ati: "Yaraje n’ama Brigade atatu, gusa Imana y’u Rwanda ntabwo ijya iryama. Nk’umusirikare narabirebye ndanabikurikira, bageze mu birunga hariya hejuru bakubitaniramo n’ingabo za M23 zari ziryamiye amajanja...Baza gutera u Rwanda icyo gihe hariho CHOGM, baraza ngo baburizemo amahanga yose yekuza kubera intambara. Bakubitanye n’ingabo za M23 zari mu ishyamba zirabarasa. Bararwanye zimwe mu ngabo za FARDC zinafata matekwa".

Colonel Kazarama yunzemo ko umugambi wa FARDC na Cirimwami wari uyoboye ibikorwa byayo bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru ukimara gupfuba ari bwo ingabo za RDC zatangiye kugenda zirasa ibisasu mu Kinigi ho mu karere ka Musanze.

Uyu musirikare avuga ko kuba Tshisekedi yarapanze gutera u Rwanda byatewe n’ibihugu bikomeye byamusabye gushwana na rwo, kuko ngo byabonaga inyungu bikura muri RDC bitazongera kuzibona kubera rwo.

Andi makuru avuga ko Tshisekedi apanga gutera u Rwanda yari yizeye umusada w’imitwe ya P5 na RUD Urunana irwanya ubutegetsi bw’i Kigali ndetse n’uw’ibihugu bya Uganda n’u Burundi byari bimaze igihe bidacana uwaka n’u Rwanda, gusa gahunda iza kwicwa n’uko u Rwanda rwahise rutangira kuzahura umubano warwo n’ibi bihugu ruhereye kuri Uganda.



Inkuru dukesha Bwiza.com

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.