Ikipe y'Igihugu Amavubi ntiyigeze ahindura umwanya ku rutonde rwa FIFA

 


Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Nyakanga 2024, ruyobowe na Argentine.

Nyuma yo gukina imikino ibiri yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amavubi agatsinda umwe muri yo, yagumye ku mwanya iriho guhera muri Mata 2024.

Urutonde rwashyizwe hanze na FIFA rugaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanyeganyeze kuko rwagumanye umwanya rwa rusanzweho ndetse n’amanota akomeza kuba 1114,15.

Ikipe y’Igihugu iheruka gutsindwa na Bénin igitego 1-0, ariko na yo itsinda Lesotho mu mikino y’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Mu mwaka umwe ushize bigaragara ko u Rwanda rwazamutseho imyanya umunani ndetse n’amanota 1089 rwari rufite nayo akiyongera.

Ku rwego rw’Isi, Argentine yegukanye Copa América ni iya mbere ikurikiwe n’u Bufaransa na Espange iherutse kwegukana Euro 2024.

Ibihugu bitanu bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya 14 ku Isi nyuma yo kumanuka imyaya ibiri), Sénégal (19 yamanutse umwanya umwe), Misiri (36 yagumye aho iri), Côte d’Ivoire (ya 38 yamanutse umwanya umwe) na Nigeria (39 yamanutse umwanya umwe).

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 60 yazamutse umwanya umwe, Uganda (95 yamanutse umanya umwe), Kenya (ni iya 108 yahozeho), Tanzania (ya 113 yazamutse umwanya umwe) n’u Burundi bwa 139 (bwazamutseho umwanya umwe).

Espagne ni yo yungutse amanota menshi (105.75), Venezuela izamuka imyanya myinshi (17) iba iya 37 mu gihe Repubulika ya Tchèque yatakaje imyanya 13 ndetse na Samoa itakaza amanota 44.09. Urutonde rutaha ruzasohoka ku wa 19 Nzeri 2024.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.