U Bushinwa inkongi y'umuriro yafashe inyumako abagera kuri 16 bahasiga ubuzima

 


Abantu 16 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yabereye mu nyubako y’ubucuruzi iri mu mujyi wa Zigong mu Ntara ya Sinchuan mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bushinwa.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye muri iki gihugu harimo icya Leta ndetse n’Ibiro Ntaramakuru ‘Xinhua’, tariki ya 17 Nyakanga 2024.

Iyi nkongi yabereye mu nyubako igizwe n’amagorofa 14, itsinda ry’abazimya umuriro bakihagera bahise batangira icyo gikorwa hifashishijwe za ‘drones’ ndetse n’amazi bageza mu gitondo cyo kuri uyu wa kane 18 Nyakanga ndetse batabara ubuzima bw’abantu bagera kuri 75.

Ni inkongi yatangiriye mu gice cyo hasi cy’iyo nyubako cyarimo ibiro bitandukanye, za resitora n’icyumba berekaniragamo filime.

Inzego z’ubuyobozi zavuze ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ryerekanye ko ibikorwa by’ubwubatsi birimo gukorwa muri iyo nyubako ari byo byateje inkongi y’umuriro, ariko rikaba rigikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yateje iyi mpanuka.

Nyuma y’uko amashusho y’iyi nkongi akomeje gukikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Ishami rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ryasabye abaturage “kutizera cyangwa gukomeza gusakaza ibihuha ku byabaye”.

Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kuzimya umuriro n’Inkeragutabara mu Bushinwa, Li Wanfeng, yatangaje ko impanuka z’umuriro zikomeje kuba ikibazo muri iki gihugu bitewe n’uko imibare y’abahitanwa na zo ikomeza kwiyongera

Ati “Abantu bagera kuri 947 bapfuye bazize inkongi y’umuriro kuva muri Mutarama kugeza Gicurasi 2024. Iyi mibare kandi yiyongereyeho 19% ugereranyije n’umwaka ushize.”

Li yongereyeho kandi ko umubare w’impanuka z’inkongi z’umuriro zibera ahantu hahurira abantu benshi nka hoteri na resitora wazamutse ukagera kuri 40%, bikaba biterwa n’ibibazo by’insinga z’amashanyarazi, gaze ndetse n’uburangare.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.