Haruna Niyonzima ati: "abafana ba Gikundiro ni bo bazanzura ko nshaje"



Niyonzima Haruna uheruka kwerekeza muri Rayion Sports yaherukagamo mu myaka 17 ishize, yavuze ko abavuga ko ashaje bategereza bakazafata umwanzuro bagendeye ku musaruro azatanga mu kibuga.

Uyu mukinnyi yabitangaje ku wa Kane, tariki 18 Nyakanga 2024 ubwo yari asoje imyitozo ye ya mbere muri iyi kipe.

Ubwo Gikundiro yatangaza ko yasinyishije umwaka umwe Haruna Niyonzima, bamwe bagaragaje ko ashaje ndetse atakiri ku rwego rwo gukinira iyi kipe. Yagaragaje ko ikibuga ari cyo mucamanza.

Ati “Icyo nabwira abantu ni uko umupira batawukinira mu cyumba ahubwo ni ahantu hagaragara. Kuvuga ko nshaje ntabwo mbyanga kuko nta nubwo naba nsaziye ubusa. Ntabwo nkunda kuvuga byinshi ku mupira kuko urivugira.”

Yakomeje agira ati “Maze igihe kinini cyane numva bavuga ko nshaje kereka ahubwo niba narakecuye. Ntabwo umuntu ushaje bamugura hanze kandi ntabwo akora. Ariko n’ubundi nzabereka ko nshaje ni bo bazafata umwanzuro.”

Haruna yagaragaje ko amagambo abwirwa ayakoresha nk’ibimutera imbaraga aho kuzimuca nk’uko babitekereza.

Ati “ Ibyo bavuga byose ndabikunda kuko bintera imbaraga zo gukomeza gukora cyane. Abayobozi bafashe icyemezo cyo kunsinyisha ntabwo ari abaswa ni abantu b’abagabo.”

Haruna yasabye abafana ba Rayon Sports kwirinda amagambo ahubwo bakizera ubuyobozi bwabo.

Ati “Abafana ba Rayon Sports icyo nababwira ni uko abayobozi babo batigeze bibeshya bigendera ku marangamutima y’abandi bantu ku ruhande. Icyo nje gukora bazakibona kandi Rayon Sports nzayifasha ibintu byinshi cyane.”

Imyaka ibaye itanu, Gikundiro itegukana Igikombe cya Shampiyona ndetse ni kimwe mu byo inyotewe cyane. Abajijwe niba uyu mwaka bishoboka, Haruna yavuze ko we atabyishoboza ariko hamwe n’ikipe nziza bafite bazahangana.

Ati “Njyenyine ntabwo nabishobora gusa ni tuba hamwe tuzabikora. Bizadusaba gutegura haba ku bakinnyi, ubuyobozi n’abafana. Gusa muri rusange ikipe iri kubakwa ni nziza. Tuzahangana cyane Shampiyona y’u Rwanda, turayizi kandi ku mutima wanjye nta bwoba binteye.”

Yakomeje agira ati “Natanga urugero. Nko muri AS Kigali nabwo nagiyeyo bimeze gutya ariko twatwaye ibikombe bitatu. Nidushyira hamwe bizakunda. Ikinzanye muri Rayon Sports ni ugukora ibyo bamaze iminsi banyotewe.”

Imyitozo yo kuri uyu wa Kane, yagaragayemo kandi rutahizamu mushya Prinsse Elenga Kanga Junior wavuye muri AS Vita Club.

Yakozwe n’abakinnyi 27 batarimo Mitima Isaac na Muhire Kevin utarongera amasezerano. Icyakora Aruna Majaliwa ntabwo yayisoje kuko yatonekaye ku mutsi wo ku gatsinsino (Tendon), imvune yamuzonze cyane mu mwaka ushize w’imikino. 

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.