Ihuriro AFC/M23 rirasaba Leta ya Kinshasa gusubiza abaturage mu byabo muri iki gihe cy'agahenge



Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, ryasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurekura abaturage bose bari mu nkambi z’impunzi bagasubira iwabo, mu gihe impande zombi zatangiye agahenge gaheruka gutangazwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga ni bwo impande zombi zatangiye agahenge k’ibyumweru bibiri kagamije gufasha abakora ibikorwa by’ubutabazi kwita ku banye-Congo bavuye mu byabo kubera intambara.

M23/AFC mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko yishimiye kariya gahenge.

Iti: "AFC yishimiye igitekerezo cya Amerika cy’agahenge k’ubutabazi kazamara ibyumweru bibiri, uhereye kuri uyu wa 5 Nyakanga 2024 mu rwego rwo guha ubufasha abavuye mu byabo ndetse no kwemerera amamiliyoni y’abantu gusubira mu duce bakomokamo two muri Rutshuru, Nyiragongo, Masisi na Lubero kuri ubu tuganjemo amahoro".

Iri huriro ryaboneyeho gusaba Leta ya RDC kurekura abantu bose riyishinja gufata bugwate.

Ryagize riti: "AFC irahamagarira ubutegetsi bwa Kinshasa kurekura abantu bose bavuye mu byabo bafatiye bugwate mu bice bikikije Goma, bakaba bakomeje gusaba gusubira mu duce bakomokamo".

Uyu mutwe kandi wagaragaje ko usibye kuba ubuzima bw’abaturage bahejejwe i Goma bukomeje kuzamba, unashinja Perezida Félix Tshisekedi wa RDC kuba yarashinze ibitwaro biremereye mu nkambi z’abavuye mu byabo ndetse no mu nkengero zaho, nk’uburyo bwo kugira ngo abaturage bakingire ingabo ze.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane zatangaje ko mu gihe cy’aka gahenge impande zihanganye zigomba "gucecekesha intwaro zazo".

Amerika kandi yavuze ko mu gihe cy’aka gahenge izakoresha ubutasi bwayo mu rwego rwo kumenya ushobora kukarengaho

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.