Rubavu: Umuyobozi w'Akarere ntavuga rumwe n'ibihuha bya Gitifu watumye umuturage ajya muri koma na we agatoroka
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwateye utwatsi ibyo gutoroka kwa Gitifu w’akagari ka Rwaza mu murenge wa Rugerero, byari byakomeje gukwirakwiza ko yaburiwe irengero nyuma yo gusenyera umuturage akagwa hasi agahera umwuka akajya muri Koma.
Amakuru yo kuburirwa irengero kw’uyu munyamabanga nshingwabikorwa yakwirakwiye, ku munsi w’ejo hashize nyuma y’uko asenye igipangu cy’umukecuru, yari yubatse binyuranyije n’amategeko undi akitura hasi akanajyanwa mu bitaro.
Mu kiganiro Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yagiranye BWIZA dukesha iyi nkuru, mu gitondo, cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024 yavuze ko uyu muyobozi atigeze atoroka ndetse ko yakomeje iirimo ye nk’ibisanzwe nyuma yo gusenyera uyu muturage.
Ati "Gitifu twavuganye ambwira ko ataburiwe irengero, kuko ibyabaye byo kuvanaho inyubako ari ibintu bisanzwe ku bantu bose bagambiriye kubaka batubahiriza amabwiriza, ndetse bica igishushanyo mbonera, tuzakomeza kubikora mu gihe abaturage batabashije ku byumva ngo babyikorere."
Mulindwa utemera ko uyu muturage yaguye muri koma, avuga ko amakuru bamenye ari uko asanzwe arwara umutima ari yo mpamvu batahamya ko kuba yarajyanywe kwa muganga kwitabwaho byatewe no gusenyerwa.
Yakomeje yibutsa abaturage bose ko kuba igishushanyo mbonera cyaramaze kwemezwa n’inzego zose zibishinzwe kiba cyabaye itegeko, rero batazigera barebera uwariwe wese waba wifuza kubaca mu rihumye.
Ati "Ku bufatanye n’inzego turakomeza guhozaho, kuva ku mudugudu kugeza ku karere twese tukumva ibintu kimwe, kuko ari byo bitiza umurindi gukomeza kubaka nta byangombwa, kandi kubahiriza amategeko ni inshingano za buri wese."
Yaboneyeho gukebura kandi abihisha mu mutaka wa ruswa bakagira ngo bazubaka zuzure, ababwira abafashwe babihanirwa ndetse n’icyubakwa kigasenywa, ahubwo ko abaturage bakwiriye kugana ishami ry’butaka bakubaka bafite ibyangombwa.
Ni kenshi abaturage bo mu karere ka Rubavu bagiye basenyerwa nyuma yo gushaka kuzamura inyubako mu majoro, badakurikije amategeko ariko usanga bitabaviramo isomo, kuko usanga bakibikomeje.
No comments