Masoud Pezeshkian Perezida mushya wa Iran yamaze gusimbura Ebrahim Rais.

 


Masoud Pezeshkian wahoze ari ministri w’ubuzima muri Iran kuri uyu wa Gatandatu, itariki 6 Nyakanga 2024, yatsinze icyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu. Yari ahanganye na Saeed Jalili, wari ashinzwe ibiganiro ku byerekeye nukiliyeri. Yari amatora yo gusimbura Ebrahim Rais uherutse gupfa azize impanuka y’indege.

Perezida mushya yasabye abaturage kumushyigikira mu biganiro ateganya kugirana n’ibihugu by’u Burayi na Amerika, koroshya amategeko akarishye ahatira abagore kwambara ibitambaro bipfuka mu maso no kugarura amasezerano ya nukiliyeri yo mu 2015.

Hari abashidikanya niba uyu mugabo w’imyaka 69 usanzwe ari umuganga w’umutima azabasha kubahiriza ibyo yasezeranyije abaturage kuko umuyobozi w’ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, afashe mu ntoki ze imirimo yose irebana n’igihugu.

Ni we ufite ijambo rya nyuma muri iyi repubulika ya kiyisilamu kandi azengurutswe n’ibyegera bye by’intagondwa. Perezida Pezeshkian kandi arasabwa gushakisha inzira yo kugera ku byo yiyemeje muri iki gihe cy’intambara ibera mu ntara ya Gaza hagati ya Israel na Hamasi n’iya Israel na Hezbollah. Hari kandi n’impungenge ku bikorwa bya Irani byo kongera ubutare bwa iraniyumu ku rugero rufatwa nk’urukenerwa gukora intwaro.

Abategetsi bo muri Irani bavuze ko Pezeshkian yatsinze amatora n’amajwi agera kuri miliyoni 16.3 mu gihe Jalili bari bahanganye yagize miliyoni 13.5 nk’uko tubikesha VOA.

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Irani yavuze ko abantu bagera kuri miliyoni 30 bitabiriye aya matora yakozwe kuwa gatanu nta ndorerezi z’amahanga ziyahagarikiye.

Indorerezi z’imbere mu gihugu zavuze ko abatari bake bagejeje igihe cyo gutora batayitabiriye kandi yitabiriwe n’abantu bacye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.