CAF Confederation Cup: Police izahera muri Algérie



Nyuma ya tombola y’uko amakipe azahura mu mikino y’ijonjora ry’ibanze ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, ikipe ya Police FC yisanze izahura na Club Sportif Constantine yo muri Algérie.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ni bwo ku Cyicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira muri Afurika, CAF, giherereye mu Misiri, habereye umuhango wo gutombola kugira ngo hagaragazwe uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku mugabane wa Afurika, CAF Champions League n’ayatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Iyi tombola yasize Police FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup, imenye ko izakina na Club Sportif Constantine yo mu gihugu cya Algérie. Ikipe y’Abashinzwe Umutekano izabanza muri Algérie, umukino wo kwishyura uzabere i Kigali.

Izasezerera indi hagati y’izi zombi, izahita ihura n’izaba yasezereye indi hagati ya Nsoatreman FC yo muri Ghana na TP Elect Sport yo muri Chad. Imikino ibanza iteganyijwe kuzakinwa tariki ya 16-18 Kanama, mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe kuzakinwa tariki ya 23-25 Kanama.

Imikino ibanza y’icyiciro cya Kabiri mu ijonjora ry’ibanze, izakinwa tariki ya 13-15 Nzeri, mu gihe iyo kwishyura izakinwa tariki ya 20-22 Nzeri.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.