Twarafunzwe, turakubitwa: Dr Habineza asubiza ku bamwitirira FPR
Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024, Umukandida akaba na Perezida w’Ishyaka DGPR Dr Frank Habineza, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho by’umwihariko yari agamije kwiyamamaza binyuze mu ikoranabuhanga ku banyarwanda babarizwa muri diaspora.
Muri iki kiganiro yagarutse kuri byinshi yitegura gukorera Abanyarwanda igihe azaba amaze gutorwa nka Perezida w’u Rwanda.
Muri kino kiganiro yabajijwe niba iri shyaka nk’uko bamwe babivuga ridakorera mu kwaha kwa FPR Inkotanyi, avugako ibyo ntaho bihuriye.
Ati: "Ababivuga ntabwo wamenya inyungu zabo n’ibyo baba bashaka kugeraho ni abanzi b’igihugu, navukiye mu buhungiro, nkuze nabwo ndongera mbusubiramo igihe twashingaga ishyaka, turakubitwa turafungwa, sinibaza ukuntu umuntu yanyura muri ibyo byose ngo ari gukorera mu kwaha kw’abandi."
Yongeye gukomoza ku kuba n’igihe yari mu nteko nk’Umudepite hari bamwe bakoranaga bajyaga bamubuza kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo bakamubwira ko bizatuma yamburwa umugati.
Dr Frank Habineza avuga ko yagiye mu nteko agamije gukorera Abanyarwanda, atagiye mu nteko agiye gushaka iyo migati nk’uko babimubwiraga, avugako yagiyemo afite imodoka, inzu n’ibindi yakangishwaga ashobora kubura.
No comments