Rwamagana: Abaje mu gikorwa cyo kwamamaza bateje imvururu hitabazwa Polisi



Abari baje mu gikorwa cyo kwamamaza Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage PSD, mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, bakoze igisa n’imyigaragambyo, hitabazwa Polisi.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, ibikorwa byo kwamamaza kw’ishyaka rya PSD, byari byakomereje mu Karere ka Rwamagana.

Nyuma y’ibyo bikorwa byatangiye ku isasha ya saa munani, byaje gusozwa ku isaha ya saa cyenda n’igice.(15H30), abari babijemo, bateje imvururu bavuga ko bari bemerewe amafaranga y’insimburamubyizi angana na 5000frw ariko ntibayahabwa.

Inkurudukesha UMUSEKE ivuga ko abaturage baje mu gitondo mu masaha ya saa tatu ( 9h00), bijejwe ko bari busubizwe insimburamubyizi ariko ibikorwa birangiye batayahawe.

Umwe mu baturage yagize ati “ Baduhamagaza, badutumizaho , bamwe badusanze no mu ngo. Bakakubwira neza ko kukwandika, uje mu ishyaka ariko uza kubona insimburamubyizi y’amafaranga 5000frw".

Uyu wo mu Murenge wa Kigabiro avuga ko yari yanditswe amazina, nimero y’indangamuntu na nimero ya telefoni .

Akomeza ati “ Turi abantu barenga 150 mu Mudugudu, abo bose niba twasize abana, uri bujye mu kiyede ukabona nka 3000 frw ukaba ntabyo wabonye, saa kumi n’ebyiri zikaba zigiye kugera , uri butahe ubwire abana ngo nta kintu wabonye?.”

Undi nawe yagize ati “ Batubwiye ko tuza kwamamaza , bakaduha insimburamubyizi, bari bari batubwiye ko ari 10000 frw ariko dukoze inama, batubwira ko byaba 5000frw. Urumva ku muntu wakoreraga ibintu 2000 frw cyangwa 3000 frw, kumubwira 5000 frw , aba ari amafaranga menshi. Twaje tuje kwamamaza ariko tuzi ko turi bunahabwe insimburamubyizi, none dutahiye aho. Batubwiye ko nta mafaranga ahari, ntayagenwe ndetse binabujijwe, imiryango yacu irahohotewe. ”

Perezida w’ishyaka PSD, mu Karere ka Rwamagana, Me Kwizera Olivier, avuga ko abaturage batari bemerewe amafaranga nkuko babivuga. Ati “ Nta kibazo kirimo aha gikomeye. Ahubwo ni uko abantu baturutse mu mirenge myinshi, akarere ka Rwamagana dufite imirenge 14. Aba bantu bose baturutse mu mirenge itandukanye, mu tugari dutandukanye, aha twakoreye ni mu gice cy’umujyi. Mu gice cy’umujyi haba harimo abantu bafite imyumvire itandukanye. Hakaza abadasanzwe ari abayoboke bacu, bahagera, bijyanye n’imyitwarire yabo, bakaba bateza akavuyo, bakavuga yuko bakeneye amafaranga kandi nta wabayabemereye, ntawayababwiye."

Me Olivier avuga ko ba mutwarasibo bakoze amalisiti batasabwe kubwira abaturage ko bazahabwa amafaranga.

Ati “ Nta wigeze ubwirwa ko ari buhabwe amafaranga kuko n'iyo ngengo y’imari nta yari iriho.”

Abaturage bemeye kuva mu kibuga ari uko haje inzego z’umutekano, nyuma yo kubona ko imvururu n’umutekano mucye bishobora kwiyongera.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.