CAF Champions League APR FC yatomboye ikipe ya Azam Fc y'umuterankunga!


Ikipe ya APR FC yatomboye Azam Fc yo muri Tanzania mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 nibwo habaye iyi tombora aho yabereye ku kicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ kiri Cairo mu Misiri.

APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igomba guhura mu ijonjora ry’ibanze na Azam FC yo muri Tanzania.

Umukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 15 na 17 Kanama 2024 mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati y’itariki ya 24 na 26 Kanama 2024. Biteganyijwe ko umukino ubanza uzabera muri Tanzania aho Azam FC ibarizwa.

Izarokoka hagati ya APR FC na Azam FC izahura n’ikipe izakomeza hagati ya JKU FC yo muri Zanzibar na Pyramids FC yo mu Misiri yayisezereye APR FC umwaka ushize.

Police FC izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup nyuma yo kwegukana Igikombe Cy’Amahoro cya 2024 yatomboye Constantine yo muri Algeria.

Imikino ibanza iteganyijwe tariki hagati ya tariki ya 16 na 18 Kanama 2024, Police FC izabanza muri Algeria.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.