RDC-Goma: Hari amakuru avuga ko Ikibuga cy’Indege cya Goma cyaba cyagabweho igitero cy’ikoranabuhanga



Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege cya Goma aravuga ko kuva ejo ku wa Gatatu indege ziva Goma zijya Butembo na Beni zifite ikibazo gikomeye cyo kugenda. Abaderevu bamenyereye izi nzira gusa nibo bemera kugenda nta GPS.

Umunyamakuru wegereye Leta avuga ko amasôoko menshi yemeza ko inyeshyamba za M23 zaba zangije system ya GPS ku gice cya Goma-Beni na Goma-Butembo.

" Twahagaritse by’agateganyo ingendo zerekeza Goma-Butembo, turacyururuka bigoye i Beni. Turatekereza ko GPS yavangiwe mu bice bimwe bya grand Nord by’ Intara ya Kivu y’Amajyaruguru," uyu ni umwe mu begereye sosiyete y’indege ya Goma-Butembo.

Nubwo bivugwa gutyo, aya makuru nta rwego rwa Leta cyangwa icyo ikibuga cy’Indege cya Goma birayatangazaho.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.