FARDC na M23 bikomeje kwitana ba mwana ku warenze ku masezerano y'agahenge



Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashinjije umutwe wa M23 kwica agahenge kari kamaze iminsi itandatu gatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

FARDC biciye mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, yavuze ko ingabo z’u Rwanda yise ibyihebe "zatangije ibitero by’uruhurirane ahagana saa kumi na 52 zo ku wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024 ku birindiro by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abatanyabikorwa bazo".

Ni ibirindiro uyu musirikare yavuze ko biherereye mu midugugu ya Nyange na Mpati iherereye mu bilometero bibarirwa muri 80 uvuye i Kitshanga ndetse no muri za Groupement ya Bashali Mukoto, ibyo yavuze ko bigize "kwica agahenge k’ubutabazi kifujwe na Amerika".

FARDC iravuga ibi mu gihe ku Cyumweru gishize M23 yayishinjije gufatanya na FDLR, SADC, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na ADF bakagaba ibitero ku birindiro byayo biri ahitwa i Matembe, agace gaherereye mu bilometero 12 uvuye i Kaseghe.

Kugeza ubu ntacyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziravuga ku wishe kariya gahenge kari katangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, kakaba karagombaga kumara ibyumweru bibiri.

Icyakora Washington ubwo yagatangazaga yavuze ko izakoresha ubutasi bwayo mu rwego rwo kugaragaza uzagira uruhare mu kukica.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.