Bangladesh: Abanyeshuri 400 bakomerekeye mu myigaragambyo



Abanyeshuri 400 bo muri kaminuza zitandukanye muri Bangladesh bamaze gukomerekera mu myigaragambyo yamagana gahunda ya Leta kuzigamira akazi abana bakomoka mu miryango y’abagize uruhare mu kubohora iki gihugu.

Iyi gahunda yari yaratangijwe na Sheikh Mujibur Rehman wayoboye urugamba rwo gushaka ubwigenge bwa Bangladesh mu 1972, nyuma yo gutsinda intambara yari ihanganishije abaharanira impinduka n’ingabo za Pakistan mu 1971.

Mu 2018, Leta ya Bangladesh yahagaritse iyi gahunda izigamira abo muri iyi miryango imirimo 30%, gusa tariki ya 5 Kamena 2024, Urukiko Rukuru rwasabye ko iyi gahunda isubizwaho kuko ngo kuyikuraho ntibyari byubahirije amategeko.

Icyemezo cy’urukiko cyatumye tariki ya 1 Nyakanga 2024, urubyiruko rwiga muri izi kaminuza rutangira imyigaragambyo, rugaragaza ko izatuma abenshi batari mu miryango y’abarwaniye igihugu babura akazi.

Aba banyeshuri bo muri kaminuza za Leta n’izi ngenga basobanura ko nta mutwe wa politiki bashamikiyeho, ahubwo ko icyabahurije hamwe ari ugusaba Leta gushyiraho gahunda iha buri wese amahirwe yo kubona akazi.

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.