Kevin Kade n’umunyamideli Jasinta Makwabe bongeye kurikoroza



Kevin Kade na Jasinta Makwabe, umunyamideli umaze kubaka izina muri Tanzania, bongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko basohoye amashusho bari gutemberana muri Kigali Convention Centre cyane ko hari hashize iminsi baciye amarenga ko bari mu rukundo.

Aya mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kevin Kade na Jasinta Makwabe bari kumwe n’umusore w’ibigango ubacungiye umutekano batembera muri Kigali Convention Centre.

Aya mashusho agiye hanze nyuma y’uko uyu mukobwa amaze iminsi i Kigali, aho amakuru yizewe IGIHE ifite ari uko yari yatashye ubukwe bw’umwe mu bo mu muryango we usanzwe atuye i Kigali.

Mu minsi ishize nibwo Jasinta Makwabe, umunyamideli wigeze guhagararira Tanzania mu irushanwa rya Miss Africa Calabar mu 2021, akaba umwe mu nkumi zavuzwe mu rukundo na Diamond Platinumz yaciye amarenga ko ari kugirana ibihe byiza na Kevin Kade.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jasinta Makwabe yari aherutse gusangiza abamukurikira amafoto ari kumwe na Kevin Kade ndetse hari n’aho uyu musore amukikiye arangije ahamya ko birimo urukundo ati ‘Love’.

Nubwo ariko Jasinta Makwabe yagaragaje ko ari mu bihe byiza na Kevin Kade, hari andi makuru avuga ko uyu muhanzi uherutse muri Tanzania, bahuye kubera akazi gusa.

Muri Tanzania bivugwa ko Kade yahafatiye amashusho y’indirimbo yakoranye na The Ben ndetse na Element Eleeeh ari nayo bakoreshejemo uyu mukobwa, bikavugwa ko bari gushyushya imbuga nkoranyambaga mbere y’uko indrimbo ijya hanze.

Jasinta Makwabe ni umwe mu banyamideli bakomeye muri Tanzania.

Akunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo, kumurika imyenda n’ibindi bimwinjiriza amafaranga.

Jasinta agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Gomama’ ya Active na Mwana Fa wo muri Tanzania.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.