Umuraperi Charles Jones wameneyekanye nka Julio Foolio yapfuye arashwe!



Charles Jones wameneyekanye nka Julio Foolio wari uri mu baraperi bari kuzamuka muri Amerika yishwe arashwe mu gace ka Tampa gaherereye muri Leta ya Florida.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru dusoje aho uyu musore wari ukiri muto yaje kurasirwa muri Leta ya Florida, aho nawe ubwe yari asanzwe akomoka.

Uyu musore ubusanzwe yitwaga Charles Jones, si we wenyine warashwe kuko hari n’abandi bantu batatu barashwe ariko bo ntibapfa.

Iri raswa ryabayeho ubwo Julio Foolio n’inshuti ze bari bari kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 uyu musore yari amaze ku isi.

Urupfu rw’uyu muraperi wari ufite akazoza rwatangajwe n’umunyamategeko we, Lewis Fusco ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024.

Uyu munyamategeko akomeza avuga ko umukiriya we yishwe mu rukerera ubwo yari ari aho imodoka za hotili barimo ziparika.

Polisi yo mu gace ka Tampa ibi byabereyemo, yemeza ko Julio yarasanwe n’abandi bantu batatu bo bajyanwe kwa muganga kwitabwaho mu gihe Julio we yahise ahasiga ubuzima.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.